imyenda y’ibirori by’ijoro mu gihe cy’imbeho

Yanditswe: 16-09-2015

Hari imyambaro y’imbeho,yo kujyana mu birori bya nijoro ku bantu babikunda cyane cyane urubyiruko rw’abakobwa usanga bajya mu bitaramo bitandukanye by’ijoro,kandi ukabona uwambaye yikwije bitari kwiyambika ubusa nk’uko bamwe bajya babigenza.

Umukobwa wambaye isarubeti y’amaboko maremare,kandi hasi ikoze nk’ipantaro y’icupa cyangwa ari pantacourt,maze agashyiraho inkweto zo hasi zifunze cyane cyane izizwi ku izina ry’injwiri,ubona ko aba yambaye neza kandi yikwije.

Hari kandi umukobwa wambara nk’ikanzu idoze mu gitambaro cya jeans,maze agashyiraho ikoti rirerire rireshya n’ikanzu,kandi akambaraho inkweto za boot.

Ubundi kandi umukobwa ashobora kwambara ijipo iri kuri taye n’agapira gato,maze akambaraho n’ikoti rirerire,akambara n’inkweto ndende.

Umukobwa w’umusirimu kandi yambara ishati y’amaboko maremare ndetse irekuye kandi ndende igera mu mataye cyangwa munsi y’ikibuno,akayambarana na kora maze akambarana n’inkweto zo hasi zifunze.

Iyi niyo myambaro umukobwa ugiye mu birori by’ijoro yakwambara cyane cyane iyo ari mu gihe cy’imbeho kandi akaba yambaye yikwije,bitari ukwiyambika ubusa.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe