Icyo wakora ubana n’abakobwa bagirira umwanda aho mutuye

Yanditswe: 16-09-2015

Bijya bibaho ko umukobwa abana n’abandi barenze umwe ariko ugasanga batazi kwita ku isuku y’aho batuye maze ugasanga umwe muri bo abangamiwe cyane,akaba ariwe urebwa n’isuku yo mu rugo,ariko hari uburyo bwiza bwo gukemura icyo kibazo kandi buri wese akagira uruhare ntawe uvunishije undi.

Dore icyo wakorera abakobwa mubana batagira isuku

1.Kugabagabana imirimo y’ isuku ; iyo abo mubana batajya bakora isuku,ushyiraho uburyo bwo kugabana imirimo,maze buri wese akaba azi isuku ari bukore buri munsi kuburyo amenya ibimureba ntawe asiganya.

2.Gusimburana mu gukora isuku ;mushobora kandi gushyiraho uburyo bwo kuzajya musimburana mu gukora isuku,buri muntu akamenya umunsi we wo gukora isuku ,bikaba ariwe bireba,mukurikije uburyo buri wese aboneka kabone n’ubwo mwaba mubyuka mugenda ariko isuku igakorwa mbere y’ibindi byose.

3. Kugirana inama ; iyo kandi harimo udakunda gukora isuku mumugira inama mukamwereka ibyiza by’isuku n’ingaruka zo kutayikora,mukana mubwirako bigayitse kuba atabyitaho kandi ari umukobwa,mukanenga imyitwarire ye yo guharira abandi isuku maze nawe akageraho akumva ko ari ngombwa.

4.Mwirinda gusigana ;mu gihe hari udakora isuku mu rugo mutuyemo mukabona byaramunaniye burundu kandi ntako mutagize,ntimukamusiganye ngo niba atayikoze ngo namwe muyireke,ahubwo ubishoboye muri mwe abigire ibye kandi abikore atabyinubira kuko abyihoreye nawe yaba yihima kuko nta buzima butarimo isuku.

Ubu nibwo buryo ushobora gukemuramo ikibazo cy’umukobwa umwe cyangwa benshi mubana batazi kwita ku isuku yo mu rugo aho mutuye, kuko bijya bibaho ko umwe ananira abandi,ntibumvikane ku isuku y’aho batuye.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe