Imyenda uzirinda ufite amaguru mato kandi maremare,utagira n’ikibuno

Yanditswe: 16-09-2015

Hari imyenda umukobwa ataba akwiye kwambara mu gihe nta kibuno afite,kandi afite amaguru maremare kandi ananutse,kuko hari ibyo yambara ukabona bitamubereye na gato bikagaragara nabi,bikarutwa n’uko yabyihorera kuko imiterere ye itabimwemerera.

Iyo umukobwa ufite imiterere nk’iriya ugasanga yambaye ikanzu ngufi ya mini kandi itaratse cyane,maze akambaraho inkweto ndende,ntabwo biba bimubereye kuko iyi myambaro ntiba ijyanye n’uko ateye.

Hari kandi uba afite amaguru mato kandi maremare nta n’ikibuno kigaragara afite,ugasanga yambaye ikanzu ngufi itaratse buhoro,maze yashyiraho inkweto zijya kuba ndende ukabona bitamubereye rwose.

Hari kandi uba adafite ikibuno maze ugasanga yambaye ikanzu ndende y’umupira imufashe,imuhambiriye hasi.Bene iyi nayo uyambaye ateye atya ntabwo imubera kuko imyenda y’imipira ibera umuntu ufite ikibuno kigaragara.

Umukobwa ugira amaguru maremare kandi ntagire n’ikibuno ntabwo aberwa n’ijipo ya droite ngufi kuko nayo ibera umukobwa ufite ikibuno ndetse n’amaguru agaragara neza kandi atari maremare cyane.

Iyi niyo myambaro umukobwa ufite amaguru maremare kandi ananutse ataba akwiye kwambara kuko itaba imubereye kandi ikaba ibera abateye neza igice cyo hasi.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe