Ingaruka ziterwa n’umunaniro ukabije

Yanditswe: 17-09-2015

Bibaho ko umuntu agira umunanito ukabije biturutse ku kazi kenshi akora ntabone umwanya wo kuruhuka cyangwa gukoresha ubwonko atekereza cyane,maze bikamugiraho ingaruka zitandukanye,ugasanga ubuzima bwe burangiritse,niyo mpamvu umuntu aba akwiye kugira umwanya wo kuruhura ubwonko.

  • 1. Kudatekereza neza :iyo umuntu ahorana umunaniro ukabije ntabwo ubwonko bwe bwongera gutekereza neza kuko burananirwa,rimwe na rimwe akaba yata n’ubwenge
  • 2. Kurwara mu mutwe :akenshi iyo umuntu yamaze gukoronizwa n’umunaniro ukabije bishobora kumuviramo ingaruka zikomeye zirimo no kurwara indwara zo mu mutwe aribwo ushobora no kubona umuntu asaze kandi biturutse ku munaniro.
  • 3.Kurwara umutwe udakira : iyo umunaniro ukabije wamaze kwibasira umuntu ,arwara umutwe udakira kandi akawuhorana kuburyo igihe cyose aba yumva umutwe umurya.
  • 4. Kutagenzura amarangamutima :iyo umuntu afite ikibazo cy’umunaniro ukabije,bikarenza urugero ntaba agishobora guhishira cyangwa guhagarika amarangamutima ye,arinaho uzasanga umuntu mukuru yitora akarira nk’umwana muto cyangwa agaseka cyane umwanya munini. Mbese icyo ashatse gukora cyose kigahita cyiza nta kwitangira.
  • 5.Kwibagirwa cyane : ufite ikibazo cyumunaniro ukabije kandi bigeraho akajya akunda kwibagirwa cyane buri kintu cyose kandi mu mwanya mutoya kuburyo atabasha kwibuka n’ibyo amaze kuvuga cyangwa gukora.

Izi nizo ngaruka zikomeye ziba ku muntu uhorana umunaniro ukabije,igihe cyose atabona umwanya wo kuruhura ubwonko bwe,bikaba byamuviramo no gusara.Niyo mpamvu umuntu aba agomba kugira igihe cyo kuruhuka kugira ngo ubwonko bubashe gukora neza.

Source ;elcrema
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe