isosi y’ibibiringanya n’ifi mbisi
Isosi y’ibibiringanya ni ifunguro rifite inkomoka muri Afrika ikaba ishobora kongerwamo ifi mbisi, inkoko, inyama z’inka, cyanga se ubundi bwoko bw’inyama. Gusa abenshi bakunda kuyitegura irimo ifi mbisi ariko igihe utayifite wakoresha ubundo bwoko bw’inyama ubasha kubona.
Dore uko wategura iyo sosi :
Gutegura ibikoresho bitwara iminota 20 naho kuyiteka bigatwara iminota 50
Ibikoresho ukenera ku bantu 4
- Ibibiringanya 5 bito bironze ukahihata ibundi ukabikatamo ibisate
- Amafi 2
- Inyanya 2, rumwe ukarushya
- Ibiyiko 2 bya sorwatom
- Ibitunguru 1
- Cube magi 1
- Ibiyiko 2 by’amavuta akomoka ku bimera
- Ifu y’urusenda ku barukunda
- Umunyu
- Amazi ibirahure 2 cyangwa se 3
- Uko bitegurwa
Shyushya amavuta mu isafuriya ushyiremo ibitunguru
Ongeramo ifi n’urunyanya waseye n’umunyu ubireke bimare iminota 5
Kuramo ifi uyishyir eku ruhande
Ongeramo urunyanya wasigaranye, sorwatom, n’ibibiringanya , n’ikindi gitunguru
usukemo amazi ubireke ku muriro muke biamre iminota 15
Kuramo imboga zose ubishyire mu kamashini kabisya
Bigarure mu isafuriya ku ziko usubizemo ifi ushyiremo na magi
Niba isosi ifashe cyane wongeramo amazi
Shyiramo umunyu n’urusenda bitewe n’uburyo uryoherwa
Birekereko bimare iminota 15 ku kariro gake cyane bishoboka
Bigaburane n’umuceri, umunyigi cyangwa se ubugari
Bon appétit !
Gracieuse Uwadata