Ubukangurambaga bwa “He for She” bwatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda

Yanditswe: 19-09-2015

Ubukangurambaga bw’umuryango w’ababibumbye bugamije gukanguriria abagabo n’abasore gushyigikira uburinganire bw’umugore n’umugabo, bwiswe He for She, bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Nzeli, 2015.

Mu gutangiza ubu bukangurambaga bwa He for She abavuze ijambo bose bagiye bagaragaza ko babushyigikiye ndetse bagaragaza uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu.
Prezida wa Sena Makuza Bernard yagize ati : “Kwirengagiza nkana uruhare rw’abagore byaba ari ukudindiza iterambere”

Hon. Makuza kandi yagarutse ku byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe ku ngo zo mu Rwanda buherutse gushyirwa ahagaragara( EICV4) aho bwagaragaje ko iterambere u Rwanda rwagezeho, uburinganire bw’umugore n’umugabo bwarigizemo uruhare rugaragara. Yongeyeho kandi kuba abagore bagize 52% by’abaturage b’u Rwanda bivuze ko bagomba gushyigikirwa bagatera imbere kuko uramutse utabashyigikiye waba uri gusubiza inyuma igihugu.

Naho ministiiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Madame Oda Gasinzigwa yashimiye prezida wa Republika kuba yarafashe iya mbere mu gushyigikira ubukangurambaga bwa He for She, dore ko ari mu bagabo bamaze gusinya kuri ubu bukangurambaga mu gihe u Rwanda rusabwa kugira byibura abagabo n’abasore bagera ku 100,000 basinya kuri ubwo bukangurambaga banyuze kuri www.heforshe.org bagakurikiza amabwiriza.

Ministri Oda yunze mu rya Hon. Makuza ati : “ Twahisemo guha abagore agaciro mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’igihugu cyacu”
HeForShe ni ubukangurambaga bugezweho ku isi hose bwa UN Women busaba cyane cyane abagabo n’abasore kubusinyaho berekana ko bashyigikiye uburinganire bw’umugabo n’umugore no kuvanaho inzitizi abagore n’abakobwa bahura nazo. Mu Rwanda nibwo bugitangizwa kumugaragaro ariko hari abagabo bari bamaze kubusinyaho harimo n’umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame.

Ubukangurambaga bwa Heforshe bwatangijwe ku isi yose mu mpera z’umwaka ushize wa 2014 by’umwihariko u Rwanda rukaba rwabutangije kumugaragaro uyu munsi aho bagamije gukangurira abagabo gushyigikira uburinganire bw’umugore n’umugabo nk’uko intego nyamukuru y’ubu bukangurambaga ku isi hose ariko ivuga.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe