Vonetta Flowers uzwi mu masiganwa yo kwiruka ku isi

Yanditswe: 19-09-2015

Vonetta Flowers ni umugore w’umunyamerikakazi w’umwirabura wamenyekanye cyane mu mukino yo gusiganwa mu kwiruka n’amaguru,akaba ari nawe mwirabura wa mbere watwaye umudari wa zahabu mu marushanwa yitwa Winter Games mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2002.

Vonetta afite imyaka 42 y’amavuko kuko yavutse tariki ya 29 Ukwakira 1973 mu gace ka Birmingham mu mujyi wa Alabama ho muri Amerika,papa we akaba ari Vonetta Jeffery.Uyu mugore yamenyekanye cyane mu gace yavukiyemo,muri kaminuza ya Alabama,mu mikino yo kwiruka ku rwego rw’isi ndetse anamenyekana cyane muri siporo kuva mu mwaka wa 2002 ahabwa umudari wa zahabu mu mikino ya Olympic Winter Games

Vonetta (Jeffery) Flowers ari nayo mazina nyakuri yiswe n’ababyeyi be,ngo yakuze akunda cyane kwiruka ndetse yabanje no kumenyekana mu mukino wa basketball ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu kigo cyitwa P.D. Jackson-Olin High School, ari nacyo kigo yarangijemo mu mwaka wa 1992.

Akaba ariwe mwana wo mu muryango we wagiye mu mashuri yisumbuye bwa mbere aho yanakomereje amashuri ye muri kaminuza ya Alabama,azwiho kumenya kwiruka cyane yitabira n’amarushanwa yo gusiganwa mu kwiruka,ndetse ari mu bantu 7 ba mbere bazi kwiruka muri Amerika.Muri iyi kaminuza yigaga ibijyanye n’ubugenge cyangwa Physique kugeza mu mwaka wa 1997.

Mu mwaka w’1996,Vonetta yatwaye igihembo mu masiganwa yo kwiruka muri metero 100,ya Olympic trials,nyuma y’imyaka 4 noneho atangira no kujya mu mukino yo gusimbuka ahantu harehare,maze akomeza no kujya mu yandi marushanwa yo kwiruka ibirometero byinshi

Mu minsi mikeya nibwo yahise yitabira andi marushanwa yo kwitegura igikombe cy’isi,abifashijwemo n’umugabo we Johnny Mack Flowers,maze atangira noneho kwitoza cyane no kongera ubumenyi yari asanganwe,aho yamaze ibyumweru bibiri mu myitozo ataruhuka muri bobsledding, umukino twagereranya no kwikuruza ku mitumba wa kizungu, atozwa na Bonny Warner mu mikino ya winter Games.

Mu mwaka wa 2002,nibwo Vonetta yagiye mu marushnwa ya Winter Games,ndetse afite inzozi zo kuzaba ariwe utwara umudari wa zahabu kandi koko byaramuhiriye kuko niwe wawegukanye,aba ari nawe mwirabura wa mbere wari utwaye uyu mudari mu gikombe cy’isi.

Vonetta Flowers ubusanzwe akaba ari umubyeyi w’abana 3,akaba yarigeze kubyara abahungu babiri b’impanga maze umwe akavuka apfuye,ariko ibi ntibyamuciye intege kuko yakomeje kujya no mu yandi marushanwa,maze mu mwaka wa 2006,asubira mu mikino ya winter Games mu ikipe ya U.S.Bobsled Team,maze muri 2011 ashyirwa muri Alabama Sports Hall of Fame ariyo nzu ndangamurage y’ibyamamare muri siporo bikomoka mu mujyi wa Alabama.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe