Uburyo bwo gutunganya ibisuko bya deredi

Yanditswe: 19-09-2015

Iyo umuntu asutse ibisuko bya deredi "dread lock", aba agomba kubyitaho by’umwihariko bitandukanye n’uko ayaba asutse ibindi kuko biba ari ibisuko bigomba kumara igihe kandi unashaka ko bikuza umusatsi,niyo mpamvu ubifite aba agomaba kubigirira isuku ihagije.

1.kumesamo : kumesa mu bisuko bya deredi cyangwa kubihanaguramo,bituma bisa neza,bikagira impumuro nziza kandi bigakura vuba ari nako bikuza umusatsi.ugomba kubimesamo nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa 2 ukimara gusuka kandi ukamesamo buri cyumweru.ugomba kumeseshamo shampo zabugenewe,udapfa gukoresha amasabuni wiboneye yose kandi ukirinda gushyira imisatsi yose mu mazi ngo uyitose,ahubwo ushobora gukoresha igitambaro gitose n’isabuni ukihanaguriramo,mu gihe ari wowe wabyikoreye mu rugo utagiye muri salo.

2.Gusigamo amavuta : gusiga amavuta mu bisuko bya deredi,ugomba gukoresha amavuta yabugenewe yoroshya ibisuko kandi mukuyasigamo ukagenda ufata igisuko kimwe kimwe ukagisiga kuva aho gitereye kugera ku iherezo ryacyo.

3. kubyumutsa : Ibisuko bitumukijwe neza nyuma yo kubimesamo usanga bifite impumuro mbi cyane,niyo mpamvu umuntu ubifite aba agomba kubyumutsa cyane ukoresheje ibyuma byumutsa umusatsi,kandi byaba byiza usizemo amavuta nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri umeshemo.

4.kubirambura :kugira ngo umusatsi udacikagurika cyangwa ukazacika mu kubihambura,iyo wameshemo mbere yo gusigamo amavuta ufata utuvuta dukeya ukajya urambura buri gisuko,ukoresheje igikoresho cyabugenewe cyangwa ugakoresha intoki usa nukaraga igisuko,noneho ukabona gusigamo hose.

5.kubiryamisha :iyo ugiye kuryama kandi usutse deredi,urazirambura neza usa n’uziryamisha ku mutwe maze ukazihambiriza igitambaro,ugashyiramo n’ingofero yo kurarana kugira ngo ubyuke zimeze neza ziri ku murongo wazo,kandi ntizipfundike ngo zisobane ku mutwe.

Ugomba kumenya ko kandi ibisuko bya deredi bigomba kumara igihe kiri hagati y’ameze 2 na 6,ukabihambura kuko ibirenze ayo mezi biba bishaje.Gusa ushobora kujya kubisubirishamo buri mezi abiri, muri ya mezi ukibifite kugira ngo bikomeze gusa neza.
Uku niko ugomba kwita ku bisuko bya deredi,bigahorana isuku n’impumuro nziza kandi bigakura vuba,binakuza umusatsi mu gihe gitoya.

Source ;rfidotogar
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe