Umupasiteri w’umugore wifuza ko Imana yakwitwa umugore yamaganiwe kure

Yanditswe: 19-09-2015

Umupasiteri w’umugore witwa Emma Percy avuga ko agiye gutangira kujya akoresha amagambo avuga ko Imana ishobora kuba ari umugore, nyamara ibyo ntibyakirirwe neza kuko abenshi bamwandikiye basenya ibitekerezo bye.

Emma avuga ko ashaka guhindura imyumvire ishaje aho abana biyumvisha ko Imana ari umugabo ushaje uba hejuru y’ibicu, akabihunduramo umugabo ku buryo insimburazina zajyaga zikoreshwa zerekana ko Imana ari umugabo azajya akoresha insimburazina ry’umugore. Urugero nkaho bakoreshaga “He”, mu rurimi rw’icyongereza we avuga ko bakoresha “She” naho aho bavugaga “ Data wa twese” bagakoresha “ Mama wa twese”

Pasiteri Emma avuga kandi ko amagambo yakoreshwaga agaragaza ko Imana ari umugabo atazakurwaho ko azagumaho ariko kuko bitazwi ko Imana ari umugore cyangwa se umugabo n’amagambo avuga ko Imana ishobor akuba ari umugore nayo akaba yakoreshwa.

Emma yashyize hanze iki gitekerezo cye nyuma yo kwitegereza agasanga kuba abantu baziko Imana ari umugabo bituma bahora bumva ko abagabo ari abatagatifu kurusha abagore. Uyu mupasiteri ashimamgora ko ibyo avuga bifite ishingiro kandi ko bizagera aho bikemerwa kuko ngo na mbere mu rusengero rw’Abangilikani asengeramo batemeraga ko umugore yaba pastier none ubu bakaba basigaye bafite n’abagore b’abasenyeri.

Nubwo pastiteri Emma yashyizehanze igitekerezo cye, hari benshi batacyakiriye neza kuko yatangarije ikanyamakuru cyitwa independent ko yakiriye amabaruwa menshi arwanya ibitekerezo yatanze ndetse ngo abaneshi bamubwiraga ko ashobora kuba yasaze.

Emma yagize ati : “ Kuba byavugishije abantu byanshimishije. Nubwo mfite kwizera guhamye nanyuze mu bibazi byinshi nkagenda ngwa nongera mbyuka. Ibyo bivuze ko tugomba guha abaturage ubushobozi bwo kugira umubano n’Imana ikinjira mu buzima bwabo aho buri wese yumva ayisanzuyeho. Ku bagore bamwe na bamwe bakeneye kubanza kumva ko Imana iha agaciro icyo bari cyo’

Emma nubwo ntagisubizo itorero asngeramo riramuha, yizeye ko ibyifuzo bye bizageraho bikumvirwa kuko avuga ko bifite ishingiro kandi ko bizakomeza kwibazwaho igihe bitaracyemuka.

Source : christianitytoday.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe