Inkoko isize ubuki

Inkoko ishobora gutekwa mu buryo bwinshi bunyuranye ariko bumwe muri ubwo buryo harimo uburyo uyitegura irimo ubuki ku buryo irushaho kuryoha,.
Dore uko wategura inkiko isize ubuki

Ibikoresho

Inkoko 1 nini
Tungurusumu udusate 2
Margarinie ibiyiko 2
Ubuki ibiyiko 3
Amavuta ibiyiko 3
Teyi, poivre n’umunyu

Uko bikorwa

  1. Tunganya inkoko yawe neza ukikatemo ibice
  2. Genda ufata inyama wakasemo uyisige margarine
  3. Renzaho ubuki
  4. Ongeraho umunyu, poivre n’utubabi twa teyi
  5. Zitereka ahantu wamaze kuzisiga uzirireke zimare isaha imwe
  6. Shyushya amavuta ushyiremo inyamazihindure irangi ariko wirinde ushyiremo umuriro muke cyane kuko zahita zishirira
  7. Shyiramo amazi make cyane ugende ugaraguramo inyama umare iminota iri hagati y’itanu n’icumi
  8. Zirekere ku kariro gake cyane zimarehi isaha n’igice uramutse ubonye zigiye gushirirazidahiye urongera ugashyiramo amazi make cyangwa se ugakoresha umufa
  9. Bwa nyuma urazireka zikumuka neza
  10. Zigaburane n’umuceri watogosheje

Byakumwe mu gitabo cyitwa la cuiseine aux pays du soleil