Gukundana n’umukobwa ukina imikino y’abagabo ntibivugwaho rumwe n’abasore

Yanditswe: 21-09-2015

Hari abakobwa usanga ari abakinnyi kandi bakina imikino isanzwe izwi nk’iy’abagabo,ugasanga bitwara kigabo ndetse imico n’imyifatire yabo ntaho itandukaniye n’iy’abahungu ku buryo nta bukobwa bukibarangwaho,maze kugira ngo babone abakunzi bikabasaba ko babanza guhagarika iyo mikino cyane cyane iyo bakundana n’abasore batari abakinnyi

Abasore twaganiriye bagize icyo babivugaho ariko abenshi bemeza ko gukundana n’umukobwa w’umukinnyi wowe utariwe ngo bitaba byoroshye,bagaruka cyane cyane ku bakobwa bakina umupira w’amaguru,karate cyangwa iteramakofi.

Uwitwa David,avuga ko ku bwe adashobora gutereta umukobwa w’umukinnyi wabigize umwuga. Ati ;’’ Gukundana n’umukobwa w’umukinnyi,sinabishobora kuko usanga abakinnyi bagira imico bagenda bigana itari myiza,akenshi usanga umukobwa yarihinduye umuhungu,yiyemera kandi ugasanga atavugirwamo.Urumva ko gukundana nawe bidashoboka kuko ntitwashobokana kuko twajya duhangana.

Janvier nawe ati ;’’ Abakobwa b’abakinnyi akenshi usanga bagira amahane cyane kuko baba bitwara nk’abahungu bumva ko bafite imbaraga kandi bakagira umujinya cyane ku buryo badatinya no kurwana cyane cyane nk’umukinnyi wa karate,sinatinyuka kumutereta ngo mugire umukunzi wanjye kuko dushobora kugirana akabazo gato,maze yagira umujinya akaba arankubise,niyo mpamvu rero ntakinisha gutereta umukobwa ukina imikino ya kigabo.

Uwitwa Remmy we siko abibona kuko ngo we yamukunze ntiyakwita ko ari umukinnyi,aragira ati ;’’ jyewe nakunze umukobwa,nyuma nkamenya ko ari umukinnyi,ntibyambuza gukomeza kumukunda kuko imikino akina ntiyasubiza inyuma amarangamutima yanjye,ariko anyemereye kandi nkifuza ko ambera umugore namusaba ko namara kuba umugore azabireka,kuko gukomeza uwo mwuga ari umugore wanjye byambangamira.

Aba bose bahuriza ku kintu kimwe aho bavuga ko bibaye ngombwa ko bakundana n’umukobwa ukina imikino izwiho cyane gukinwa n’abagabo,ngo byaba byiza ayihagaritse kuko bumva ko kugira umukunzi w’umukinnyi wowe udakina ngo bitera ipfunwe cyeretse nibura iyo abakundana bose ari abakinnyi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe