Amakanzu agezweho y’ibirori bikomeye

Yanditswe: 21-09-2015

Muri iyi minsi hari ubwoko bw’amakanzu meza y’ibirori kandi yiyubashye ku bakobwa n’abagore bakunze kujyana mu birori bikomeye kandi uwambaye imwe muri zo ukabona ko yambaye neza cyane umwenda w’igiciro kandi umwubahishije.

Hari ikanzu usanga ari ndende igera ku birenge ndetse inakubura hasi,naho hejuru ikaba igaragaza urutugu rumwe ikatiye mu kwaha, maze igapfuka urundi rutugu ku buryo wagira ngo ni umwitero yambaye.

Hari kandi ikanzu iba ari ndende nayo igera ku birenge maze ikaba isatuye imbere kandi hejuru ikoze nk’isengeri,ikoze nka V mu gatuza.

Indi kanzu ni iba ari ndende igera ku birenge,isumbana igice kimwe cy’inyuma ari kirekire, naho imbere hayo ari hagufi hazamuye,kandi itaratse maze hejuru ikaba nayo ikoze nk’isengeri.

Ubundi nanone hari ikanzu iba imanutse kuri taye maze hasi hagana ku birenge hakaba harekuye buhoro ndetse harimo amadinda makeya,akandi ikaba ifite amaboko maremare ihambiriye cyane uyambaye kandi igaragaza umugongo.ikaba ikunze kwambarwa n’abakobwa b’inkumi iyo bagiye mu birori byiyubashye.

Indi kanzu ni iba ari ndende ifashe uyambaye igice gito cyo hejuru naho hasi ikaba isabagiye cyane ku buryo nayo iba ikora hasi kandi ikaba ifite utuboko tugufi dutoya,ikaba kandi ari umwambaro ukunda kwambarwa n’abagore mu gihe cy’ibirori bikomeye.

Aya niyo makanzu y’ibirori agezweho,abakobwa n’abagore bakunze kwambara mu birori byiyubashye. Ni imyambaro myiza yambitse kandi yubahisha uyambaye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe