Ibyatuma ugirirwa icyizere n’umusore mwenda kubana

Yanditswe: 13-06-2016

Hari ibintu byinshi ushobora gukora uri mu rukundo n’umusore mwenda kubana,bigatuma umukunzi wawe mubana neza nta rwikekwe,agahora agufitiye icyizere kuko akenshi kutagirirana icyizere nibyo bituma urukundo rugenda rukendera,rukaba rwanashira burundu nkuko bisobanurwa na Stephan Labossiere mu gitabo yise‘’He who finds a wife’’.

Bimwe mu byatuma umukunzi mugiye kubana akugirira icyizere

1.Gusohoza amasezerano : abantu benshi usanga batita ku kintu cyo gusohoza amasezerano wasezeranije umukunzi wawe,kandi nicyo kintu cy’ingenzi gituma abakundana bizerana kuko iyo uvuze ikintu ntugikore bituma,umukunzi wawe agutakariza ikizere.

2. Kubahana : iyo abakundana bubahana muri byose bituma bagirirana n’ikizere gihoraho kuko umuntu wubaha ntiwamuhemukira cyangwa ngo utinyuke kumukorera ikintu cyose cyatuma agutakariza ikizere.

3. kubwizanya ukuri :Abakundana baba bagomba kubwizanya ukuri muri byose kandi umwe akaba inyangamugayo ku wundi kuko guhishahishanya ni kimwe mu bisenya urukundo rw’abantu cyane,kandi iyo umwe mu bakundana aziko mugenzi we amubwira ukuri kose nawe bituma amugirira ikizere gikomeye.

4. Gusaba imbabazi ; ni byiza ko igihe wakoreye ikosa umukunzi wawe,wihutira kumusaba imbabazi ataragira uburakari bwinshi kuko uko wihagararaho wanga kuzimusaba nibyo bizamura uburakari,ndetse akumva atangiye kugutakariza ikizere yari asanzwe agufitiye.

5.Guca bugufi ; ni byiza ko ucira bugufi umukunzi wawe kandi ukiyoroshya muri byose,ukirinda kwishyira hejuru.Ibi bituma abona ko kumucira bugufi ubikoreshwa n’urukundo umukunda.

Ibi ni ibintu umukobwa aba akwiye gukorera umuhungu bakundana kugira ngo akomeze kumugirira ikizere mu rukundo cyane cyane abitegura kubana nk’umugore n’umugabo ndetse bikazakomeza n’umubano wabo ibihe byose kuko ahatari ikizere nta rukundo ruba ruhari.

Ibi byose wabisanga mu gitabo ‘’he who finds a wife’’ cyanditswe na Stephan Labossiere agaruka ku nshingano z’umukobwa wifuza kugirirwa ikizere gihoraho n’umusore bitegura kubana,akanavuga ko kandi ari inshingano bose baba bagomba guhuriraho, kugira ngo bazabane neza bizerana.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe