Udukabutura tugufi ku bakobwa : ngo ni ukwiyambika ubusa

Yanditswe: 22-09-2015

Muri iyi minsi urubyiruko rw’abakobwa bo mu mujyi wa Kigali,baharaye kwambara udukabutura tugufi kandi tubafashe,bakajya mu muhanda bakagenda bumva baberewe ndetse bakabifata nk’imyambaro igezweho,nyamara ababireba bo babona ari ukwiyambika ubusa nta mwambaro urimo n’ubwo byitwa ibigezweho.

Tuganira n’ababyeyi basheshe akanguhe bo mu mujyi wa Kigali ndetse bamwe babona n’abana babo bambara iyo myambaro ,bavuze ko aya makabutura akoze atya, atari umwambaro ukwiriye umwana w’umukobwa wo kujyana ku karubanda.

Umubyeyi uzwi ku izina rya Mama Kevin,ukorera ubucuruzi ahazwi nko kwa Rubangura yagize ati ;’’ Nirirwa mbona abakobwa bambaye turiya dukabutura tugera mu kibuno,cyane cyane ku mugoroba iyo baje guhaha utuntu dutandukanye hano mu mujyi,maze nkabona abana b’abanyarwandakazi rwose bararumbye."

Jyewe mbibona bwa mbere nabonye uwambaye agacikaguritse ndatangara nti dore akana k’agakobwa kasaze ari keza kuko nari ngize ngo afite ubumuga bwo mu mutwe ,nuko abantu baranseka cyane ngo ni ibigezweho ndumirwa.

Naho uwitwa Claudine nawe akaba ari umubyeyi usheshe akanguhe ati :"’ abana bacu bamaze kwangizwa n’imico y’abanyamahanga kubera ibyo birirwa babona ku mateleviziyo ,maze bakigana ibyo babonye byose,gusa jyewe iyo mbona umwana w’umunyarwandakazi wambaye turiya dukabutura tungana urwara mbona yarataye umuco,ndetse jyewe ari uwanjye ntiyatwambara aho mbona,kuko turiya ni utwenda two mu mbere si utwo kujyana ku karubanda.’’

N’ubwo aba babyeyi bavuga ko utu twenda atari utwo kwambara ku karubanda umwe mu bakobwa twaganiriye witwa Edna ufite imyaka 20 y’amavuko,avuga ko umuntu kwambara umwambaro ashaka ari uburenganzira bwe,mu gihe yumva uwo mwambaro ntacyo umutwaye.

Yagize ati ;’’kwambara turiya dukabutura
ni ukugendana n’ibigezweho. Ni nk’uko kwambara ipantaro byabaye ibya bose kandi nabyo kera wasangaga ababyeyi batabyumva,rero bagomba kumenya ko kugendana n’ibigezweho ku bakobwa bakiri bato ari ibintu bisanzwe kandi bafite uburenganzira bwo kwambara ibyo bashaka mu gihe bitababangamiye.
’’

Edna ati ;’’utu dukabutura jyewe mbona ari two twiza ahubwo kurenza ko umukobwa yakwambara ijipo ya mini cyane,kuko nk’iyo umukobwa adodesheje costume y’agakabutura gato n’ikoti,jye mbona yambaye neza cyane".

Nguko uko ababyeyi babona iyi myambarire y’abakobwa b’ubu baharaye kwambara udukabutura tugufi batwamaganira kure naho abakobwa bo bakatuvuga ibigwi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe