Ikanzu ya Trapeze

Yanditswe: 20-05-2014

Iyi ni moderi yakozwe na The Marion in Kigali, igizwe n’ikote n’ijipo, bifatanye.
Tutitaye ku ngano y’igice cyo hepfo, hanini cyangwa hato h’imiterere y’umubiri, uyu ni umwenda mwiza ku bantu banini.
Ifite Hejuru hegereye bituma hegeranya umubiri wawe bikawuha ishusho ibumbye neza.
Naho hasi harekuye biyiha ishusho ya trapeze, ibi bituma harushaho kwagura igice cyo hepho ku waba afite hato kurusha hejuru. Bikanatuma nanone irenga ntifatire ku waba afite hepfo hanini nabwo.

Umukara ! Ntarindi bara amahitamo yawe akwiye kwerekezaho mugihe ugiye guhitamo isakoshi cyangwa urukweto.
Igikomo kiza kimwe cya zahabu cyangwa argent amaherena mato afashe ku gutwi ajyanye n’igikomo, imisatsi isokoje muburyo bwose idatemba kumwenda. Nta kabuza uzaba waberewe.

Naho maquillage nke zishoboka zirahagije , umwambari ubwawo urihagije mu mabara.

Ubukwe, iminsi mikuru itandukanye, kujya gusenga, gusohokana n’abo mukorana, aho hose nujyayo wambaye uyu mwenda udodanye umwihariko gutya, ndahamyako uzaba uri muri bake baberewe by’umwihariko.

NB : birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi kinyamakuru utabiherewe uruhushya n’ubuyobozi bwa agasaro.com. Twandikire kuri info@agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe