Umunyamalawikazi yahawe igihembo nk’umugore uvuga rikijyana muri Afrika

Yanditswe: 23-09-2015

Umugore w’umunyamalawi usanzwe uyobora ikigo cyitwa Panos Institute Southern Africa, witwa Lilian Saka Kiefer yahawe igihembo nk’umwe mu bagore bavuga rikijyana muri Afrika. Iki gihembo akaba yaragihawe nyuma yo kuba yaratsindiye ibindi bihembo bibiri bijyanye ko kuba agaragaza ubwitange mu guhindura ubuzima bw’abakene n’ababaheho nabi.

Lilian Saka yahawe iki gihembo ku rwego rw’akarere k’ibihugu byo muri Afrika y’amajyepfo ndetse akaba yari yabanje kugihabw aku rwego rw’igihugu.

Ibi bihembo biangwa n’ikigo cyitwa CEO Commucation cyo muri Afrika y’epfo, bikaba bitangwa barebye abagore bagize uruhare mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye mu nzego zose haba mu bukung, muri politiki, n’ahandi bagatoranywa muri Afrika yose.

Lilian ukomoka muri Malawi nyuma yo kwegukana iki gihembo yatangarije Nyasatimes dukesha iyi nkuru ko yumva yishimiye iki gihembo yahawe.

Yagize ati : “ Nishimiye cyane iki gihembo nahawe, hari abagore benshi bo mu karere bakoze ibikorwa byinshi bifite icyo bivuze kurusha ibyanjye ariko kuba ari jye watoranyijwe biranshimishije cyane”

Mu bisanzwe Liliana afite ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo ajyanye n’iterambere akaba afite ikiciro cya kabiri cya kaminuza ku bijyanye n’ubumenyamuntu, akaba hari n’andi mahugurwa menshi atandukanye yagiye ahabwa ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, kurwanya ihohoterwa, … yahabwaga na kaminuza ya Oxford.

Lilian yagiye agaragaza ibikorwa byo kwita ku babayeho nabi harimo kwita ku bakora umwuga w’uburaya, urubyiruko, ababyeyi, abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, n’abandi bagaragaza ko babayeho nabi kurusha abandi.

Ibyo bikorwa byo kwita ku bababaye n’ibyo ahanini byatumye atoranywa mu bagore bahawe ibihembo nk’abagore bavuga rikijyana muri Afrika.

Source : Nyasatimes.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe