Uko wakwitwara ufashe umugabo wawe asambana n’umukozi

Yanditswe: 23-09-2015

Muri iyi minsi bigenda bivugwa cyane ko hari ubwo umugabo aba asambana n’umukozi wo mu rugo cyangwa se bikaba no ku mugore iyo bafite umukozi w’umuhungu. Iyo birenze urugero ukagera ku rwego rwo kubafata hajya habaho ingaruka nyinshi mbi kurusha izo wari ufite igihe utabyitwayemo neza

Twifuje kubagezaho uko wakwifata uramutse ufashe uwo mwashakanye aryamanye n’umukozi wo mu rugo tugendeye ku bimaze iminsi bibaye mu Murenge wa Kanombe akarere ka Kicukiro aho umugabo yasize umugore mu buriri akajya gusambana n’umukozi mu bwiherero.

Umugore yarabyutse arabafata, asakuje umugabo amurusha uburakari aramukubita ngo aceceke areke kumusebya imbere y’abana kuko bari bafite abana bakuru.

Tugendeye kuri iyi nkuru tugiye kureba uko uwo mugore yari kwitwara ntiyishyire hanze kandi ntibihungabanye n’abana dore ko abana nabo bahahamutse bamenye ibyo papa wabo yakoze.

Irinde guhubuka : N’ubwo ufashe umugabo wawe mu ikosa rikomeye ndetse bikaba binagoye kwihangana na none guhubuka si byiza kuko bishobora kugutera ibibazo birushije ibyo wari ufite . icyo wakora cyose irinde gushyira umugabo wawe ku karubanda mu gihe uziko aribwo bwa mbere umufashe.

Fata ibimenyetso bishoboka udasakuje : Ushobora gufata ibimenyetso by’uko bari gusambana udashakuje kuko burya umugabo uri mu ikosa nk’iryo iyo umweretse ko wamubonye ako kanya ashobora no kuba yakwica kuko nta ,mutima aba afite. Fata nk’amajwi cyangwa se amafoto niba bishoboka.

Menya ko abana bakibakeneyeho urugero rwiza : umwana uko yaba angana kose ntashimishwa no kumva ko ababyeyi be babana nabi kugeza aho yumva ko papa we yasambanye n’umukozi ubakorera mu rugo.

Fata umwanzuro wirukane umukozi byihuta : Birashoboka ko umugabo umeze gutyo adashobora no kukwemerera ko mwirukana umukozi ariko wowe ufata umwanzuro ku giti cyawe ukamubwira ko ushaka ko agenda ibyo bituma umugabo abona ko ibyo yakoze wabibonye.

Shaka umwanya azaba atuje mubiganireho : Niba utari usanzwe uzi ko umugabo wawe agira iyo ngeso ukaba wamufatanye n’umukozi tuza umwihorere urebe ko inshingano zo mu buriri uzubahirza neza ubundi nusanga ntacyo wishinja uzahengere umugabo wawe ameze neza umubaze icyabimuteye umwereke na byabimenyetso wafashe.

Ibyo ni bimwe mu bizakurinda gufata imyanzuro ihubutse igihe ufashe umugabo wawe asambana n’umukozi, kuko usibye ingaruka zako kanya hari no kuba wafata umwanzuro wo gutandukana nawe uhubutse nyuma ukazicuza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe