Byinshi utari uzi kuri Teta Diana

Yanditswe: 23-09-2015

Umuhanzikazi Teta Diana amaze kumenyekana cyane muri muzika nyarwanda akaba azwiho kugira ijwi ryiza kandi rifite ingufu, ndetse agakundirwa cyane injyana y’indirimbo ze aho avangamo umuco gakondo n’injyana ya kizungu. Muri iyi nkuru turabagezaho bimwe mu byaranze ubuzima bwa Teta Diana.

Teta Diana niyo mazina ye bwite akaba yaravukiye muri Kenya avuka tariki ya 5/5/ 1992. Teta avuka mu muryango w’abana 2 kuri ubu akaba atuye muri Kigali.

Uyu muhanzikazi uri kwigaragaza neza muri iyi minsi, yize amashuri abanza kuri Elana Guerra I Butare, ayisumbuye ayiga muri Groupe scolaire Officiel de Butare ariko akaza kuyasoreza muri IFAK mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubutabire( PCM).

Impano yo kuririmba Teta yamenye ko ayifite akiri muto, kuko yakundaga gusubiramo indirimbo cyane cyane iza Kamaliza, Iyo mpano yo gusubiramo indirimbo za Kamaliza akaba ariyo abantu batari bake bamukundira.

N’ubwo yakundaga gusubiramo indirimbo z’abandi yatangiye kuririmba ize ku giti cye akiri muto ku myaka 11 gusa ubwo yigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatanu gusa indirimbo yatangiriyeho ntiyamenyekanye .

Ubuhanzi bwe bwarakomeje kugeza ubwo yatangiye kujya aririrmnbira mu ruhame bwa mbere akaba yararirimbye muri Talent Detection yari yabereye kuri state regional I Nyamirambo aho bashakaga abana bato bafite impano yo kuririmba, icyo gihe byari muri 2009. Icyo gihe Teta yegukanye umwanya wa kabiri ahembwa gukorerwa indirimbo na J.P.

Mbere yo kumenyekana Teta hari ibikorwa yagiye agaragaramo nko kuba yaritabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame muri 2012 ariko yaje kugarukira muri Kenya atarinjira mu nzu y’amarushanwa.

Teta hari abantu afata nk’abingenzi kuri we kuba baramufashije kwinjira muri muzika nyarwanda, abo ni Producer J.P wakoze indirimbo ye ya mbere yitwa Dance tonight na Annonciatha Mutamuliza uzwi nka Kamaliza ari nawe muhanzikazi mu Rwanda Teta afatiraho ikitegererezo.

Indirimbo za Teta zamenyekanye cyane harimo nka : undi munsi, call me, ndaje, kwifata, kata, canga ikarita, Fata fata yafatanije n’abandi bahanzi na Umpe akanya yafatanyije na Jules Sentore kuri ubu indirimbo ye nshya ikunzwe muri iyi minsi ni “Tanga agatego”

Mu buzima busanzwe Teta ni umukobwa w’imfubyi ababyeyi be bose bitabye Imana papa we akaba ariwe witabye Imana nyuma kuko yapfuye muri 2006, icyo kikaba ari nacyo cyababaje Teta cyane kurusha ibindi bintu byamubabaje kuko papa we yapfuye ari mukuru azi ubwenge.

Teta agira inama urubyiruko rwifuza kujya muri muzika abasaba kujya binjira mu muziki nta by’imikino kandi agahamya ko umuziki ari ikintu gishobora kugutunga.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe