Ingaruka zo kwisiga ibirungo by’ubwiza’’ maquillages’’

Yanditswe: 23-09-2015

Ibirungo bw’ubwiza bimwe na bimwe bikunze gukoreshwa n’abagore n’abakobwa bigira ingaruka zikomeye ku ruhu rwabo bitewe n’ibyo bikozemo cyangwa n’uburyo bikoreshwa n’ubyisiga.

Ibikoresho bimwe na bimwe bo kwiyongerera uburanga,bikorwa n’inganda z’ibikomoka kuri peterori,cyangwa bakavanga n’imyunyu,maze bigatuma urwara ibiheri byo mu maso maze uruhu rukahangirikira.

Uwisiga ibirungo by’ubwiza aba agomba kumenya ibi bikurikira :

  • Ntagomba kwibagirwa na rimwe gukaraba mu maso n’isabuni n’amazi meza,ngo amareho burundu ibirungo aba yisize ku munsi.
  • kugirira isuku ibikoresho wisigisha kugira ngo bitabika imyanda yangiza uruhu .
  • Ntawugomba gutizanya ibikoresho bye n’undi muntu kugira ngo yirinde mikorobe zituruka mu ruhu rw’undi zikangiza urwe.Buri wese aba agomba kugira ibikoresho bye bwite ntawe babitizanya.
  • umuntu ugiye gukoresha ibi birungo by’ubwiza,aba agomba kubanza gusoma amabwiriza y’uko bikoreshwa kugira ngo atazajya abikoresha nabi akangiza uruhu rwe.
  • Igihe ufite ikibazo cy’uburwayi bw’uruhu runaka,si byiza ko ukomeza kwisiga ibirungo bw’ubwiza,ahubwo urabihagarika kugeza iyo ndwara ikize.
  • kirazira kurarana ibirungo by’ubwiza udakarabye mu maso ngo bishireho kuko kubirarana niho hava indwara zikomeye z’uruhu.

Ibi nibyo umuntu wisiga ibirungo byongera ubwiza ,cyane cyane abakobwa n’abagore baba bagomba kuzirikana kandi akirinda ko bimwangiriza uruhu kuko bimwe muri byo bigira ingaruka zikomeye ku ruhu rw’umuntu,kuko biba byarakozwe n’inganda z’ibikomoka kuri peterori,bikaba rero bizirana n’uruhu n’ubwo bikoreshwa.

Source ;afriquefemmes
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe