Menya kumesa imyenda bijyanye n’uko iteye

Yanditswe: 25-06-2016

Hari amabwiriza agena uburyo bwo kumesa imyenda,buri wose ukameswa hakurikijwe uburyo uteye n’ibyo ukozemo ndetse n’uburyo wanduye kuko ushobora kumesa umwenda ukawangiza kubera kuwumesa nabi kuko udasobanukiwe uko bikorwa.

1.Umwenda ukoze mu gitambaro cya jean,si byiza kuwumesa kenshi ahubwo urawuhanagura mu gihe bibaye ngombwa ubona wanduye,kuko ubusanzwe bene iyi myenda ya jeans,igomba kumeswa nibura nyuma y’inshuro 5,wambarwa kandi ukamenya ko utayimesesha amazi ashyushye,ukirinda no kuyanika ku zuba mu rwego rwo kuyirinda gucuyuka.

2. Imyenda ya simirikwire cyangwa ’’simili-cuir’’igomba kumeseshwa intoki gusa ukirinda gukoresha imashini zimesa,kuko bene iyi myenda nayo irahanagurwa si byiza kuyivuguta,ukanibuka ko kandi kuyanika wirinda kuyishyira ku zuba rityaye.

3. Imyenda y’imipira,igomba kumeseshwa amazi akonje gusa kuko si byiza kuyimesesha ashyushye kuko atuma ikweduka.

4. Kumesa imyenda y’ubudodo yo ishobora kumeswa n’imashini cyangwa intoki kandi ugakoresha isabuni nyinshi,ugakoresha amazi ashyushye cyangwa akonje,naho mu kuyanika ukayishyira ku zuba ryinshi cyane kugira ngo yume.

5. Imyenda ivamo irangi nayo ntigomba kumeswa kenshi ahubwo ni rimwe na rimwe kandi buri mwenda ukameswa ukwawo,ukirinda kuwuvuguta cyane cyangwa kuwukamura,naho kuwanika ukajya ahatari izuba rikaze kuko bene iyi myenda icuyuka vuba.

6. Kumesa imyenda ifite ibizinga,ubanza gukuraho ibizinga mbere yo kuyishyira mu mazi,ukoresheje ‘’Baking soda’’ikoreshwa mu koza ibyombo no guhanagura ingese,cyangwa ugakoresha ikindi cyose uzi kivanaho ibizinga,maze ukabona kuyimesa.

Icyitonderwa :si byiza ko umwenda ukamurwa ugiye kwanikwa,ahubwo urawureka ukiyumutsa,amazi yose akivanamo wanitse.

Ubu nibwo buryo bwo kumesa imyenda ukurikije uko iteye,ibyo idozemo ndetse n’uburyo yanduyemo,ukabikora mu buryo bukurikije amabwiriza kuko hari ubwo usanga umuntu ameshe imyenda akayangiza.

Source ;wikihow

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe