Ibyiza byo gusomera umwana uri hagati y’umwaka 1 n’imyaka 3

Yanditswe: 24-09-2015

Umwana uri mu kigero kiri hagati y’umwaka 1 n’imyaka 3 biba byiza kujya umusomera inyandiko nziza zishimishije zijyanye n’ikigero arimo. Ibyo iyo ubitangiye hakiri kare bigira ingaruka nziza ku mikuririe y’umwana nk’uko tugiye kubireba.

Gusomera umwana ibitabo uri muri iki kigero bigira ingaruka nziza ku mikurire y’umwana kuko bikuza uburyo umwana avuga, bigakuza uburyo umwana azakunda kwandika no gusoma. Ikindi kandi ni uko igihe uba umusomera inkuru zo mu bitabo bituma mugirana ibihe byiza bigakuza umubano hagati y’umwana n’umubyeyi.

Gusomera umwnaa kandi bimufasha gufunguka mu mutwe ku buryo iyo atangiye ishuri adatungurwa n’inyandiko n’amabara kuko aba yaramenyereye kubibona mu bitabo ababyeyi be bamusomera.

Gusomera umwana uri hagati y’amazi 12 na 18 bituma umwana atangira kumenya uburyo azajya ahinduranya amapaji y’igitabo ndetse akenshi uzasanga umwana akunda kujya ku mapaji ariho amashusho.

Naho hagati y’amazi 18 n’imyaka 3 uzasanga umwana atangiye gushaka ko umusomera inkuru ziryoheye abana, rimwe na rimwe akajya agusaba ko umusubiriramo inkuru imwe kuko aba ariyo yakunze.

Uburyo bwiza bwo gusomera umwana uri muri iki kigero
Uko wasomera umwana uri hagati y’amezi 12 na 18

  1. • Jya wita ku byo akunda biribumushimishe
  2. • Igihe usoma jya ugerageza kwigana inkuru uko yagenze mu majwi. Urugero ugeze aho igikoko cyavuze ushobora guhindura ijwi, wagera aho umwana yavuze nabwo ukavuga nk’umwana
  3. • Jya umusomera unyuzamo urutoki ku buryo abona aho bahera basoma naho bagarukira ukurikije uko amagambo yanditse.
  4. • Mushakire ibitabo byiganjemo amabara menshi n’amashusho
    Uko wasomera umwana uri hagati y’amazi 18 n’imyaka 3
  5. • Mureke age ahitamo ibitabo n’inkuru ashaka
  6. • Jya usoma inkuru ngufi ku buryo atari burambirwe keretse igihe ashaka ko mukomeza
  7. • Jya umusubiza ibibazo akubaza igihe muri gusoma
  8. • Mubaze ibibazo ku nkuru umaze kumusomera
  9. • Mwereka amafoto afite icyo asobanuye umusabe guhimbamo inkuru.
    Iyo ni umwe mu mimaro yo gusomera umwana ukiri muto n’uburyo bwiza wajya umusomeramo bikagira ingaruka nziza kuri we.

Source:naitreetgrandir

Graciuese Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe