Uburyo bwo gusasa neza ujyanisha amabara y’amashuka n’imisego

Yanditswe: 25-09-2015

Hari uburyo bwiza bwo gusasa uburiri bw’abantu bakuru ujyanishije amabara y’amashuka n’imisego,cyane cyane uburiri burarwamo n’umugabo n’umugore,kuburyo uwinjiye mu cyumba cy’uburiri ahita abona itandukaniro ry’ubwo buriri n’ubw’abandi.

Gusasa amashuka na kuvurori by’umweru ari naryo bara rikundwa gukoreshwa n’abantu bagirira isuku uburiri bwabo,maze bagasasa neza batebeje mu gitanda,hanyuma bagashyiraho indi shuka y’irindi bara,bakayizingamo nk’igitambaro gito maze bakagitambika ahagana mu mirambizo kandi bagakoresha n’imisego y’umweru n’indi y’ibara rya ya shuka yihariye.

Hari kandi gusasa watebeje mu gitanda,amashuka y’umweru ndetse na kuvurori y’umweru uvanze n’irindi bara,hanyuma ugakoresha imisego y’ibara rya pink.

Ushobora nanone gusasa amashuka y’ibara ryera na kuvurori yera,ugatebeza mu gitanda maze ukaramburaho indi shuka izinze ahagana mu mirambizo kandi ifite ibara ryihariye,maze imisego ikaba ari umweru ndetse n’indi y’irindi bara ushaka ridasa n’amashuka.

Ushobora kandi gusasa amashuka y’umweru maze ugashyiraho kuvurori y’amabara ya pink,ukaza gushyiraho indi shuka y’irindi bara,naho imisego ikaba ifite ya mabara yose agaragara ku buriri,harimo isa n’amashuka n’isa na kuvurori.

Ubundi buriri bugaragara neza ni ubusasheho amashuka yera na kuvurori y’umweru,ndetse n’igitanda gipfukishije ibitambaro byera ,cyangwa gisize amarangi y’umweru,kandi n’imisego yose ikaba ari umweru,kuburyo usanga uburiri bwose bwererana.

Uku niko ushobora gusasa icyumba cy’abantu bakuru cyane cyane icy’umugore n’umugabo, ukoresheje uburyo bwo kujyanisha amabara y’amashuka n’imisego kandi ukabona birebetse neza cyane kandi ukibanda ku mweru kuko ari nawo ugaragaza isuku y’uburiri.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe