Ibyiza bya Swedish massage

Yanditswe: 22-05-2014

Swedish massage ni ubwoko bwa massage butuma umubiri ukora neza, amaraso agatembera neza, igafasha no kurwanya n’utundi tubazo twaba dutangiye kuvuka mu mubiri.

Ubusanzwe Swedish massage yakunzwe gukoreshwa n’abashinwa, abanyamisiri, abayapani ba cyera . Ni massage itandukanye ni zindi nka relaxing cyangwa hot stone therapy kuko yo bayikoresha bashyizemo ingufu bakoresheje intoki n’amaboko ; bakibanda ku maguru,ku nda,ku maboko, mu mugongo n’ijosi.

Ifasha imitsi kurambuka, amaraso agatembera neza mu mubiri, ibinure bikagabanuka n’indi myanda yose iba iri mu mubiri iigasohoka. iyi massage kandi isubiranya ubukomere bw’amagufa(strengthing the bones), igafasha umubiri n’ubwonko kuruhuka no gukora neza. Umuntu wayihawe usanga yumva hari ibintu byinshi byahindutse mu mubiri we, akumva yaruhutse neza kandi amerewe neza.

Abantu bose bayikoresha kuva ku mwana muto kugeza ku musaza ariko imbaraga zikagabanuka cyangwa zikiyongera ukurikije uko ubishaka.

Mu gihe ushaka gukorerwa Swedish massage biba ari ngombwa kumenya uko uhagaze niba nta ndwara z’umutima, z’amaraso, z’uruhu, z’amagupfa cyangwa niba mutarigeze kubagwa. Ibyo rero bifasha cyane ugiye kuyiguha, akamenya aho akora n’aho kwirinda kandi ubishyiraho umukono ubyemeza ko nta kibazo mufite ; biba byiza iyo mwitwaje urupapuro muganga yabandikiyeho rwemeza ko nta kibazo mufite.

Ukeneye gukorerwa iyi massage cyangwa se indi wahamagara Sandrine muri « Sparkle Nails » kuri 0783605232

Sandrine U. Rurangirwa
Beauty therapist
Tel : 0783605232

NB : Birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi kinyamakuru utabiherewe uruhushya n’ubuyobozi bwa agasaro.com. Twandikire kuri info@agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • IGITEKEREZO : GUSHIMA
    Nifuje gushima ubuyobozi bw’Agasaro kubitekerezo byiza cyane cyane bigamije ubuzima bwiza. None mukomeze ubuzima bwiza n’isoko yiterembere. murakoze cyane. Nkunda kubakurikira.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe