Uko warinda plante kugira impumuro mbi

Yanditswe: 02-07-2016

Iyo umugore cyangwa umukobwa asutse imisatsi y’imiterano izwi ku zina rya ‘’plante’’,bisaba ko ayigirira isuku ihagije kugira ngo itazana impumuro mbi cyangwa ikaba yasaza vuba cyane,bitewe n’uko ititaweho ngo ikorerwe isuku ihagije.

Ibyo wakorera plante igahorana umucyo kandi ntihumure nabi cyangwa ngo isaze vuba.

1. Kuyimesamo ; umuntu usutse plante aba agomba kuyihanaguramo kenshi,ndetse hari n’izimeswa kandi ukabikora mbere y’uko harinda kuzamo umwanda mwinshi.
2. kuyumutsa ;Ugomba kwibuka ko igihe wameshe mu mutwe cyangwa wahahanaguye ugomba kuhumutsa neza ,ukabona gusigamo amavuta yagenewe gusigwa muri plante,uhereye aho itereye kugera ku musozo wayo.
3. Kuyisokoza ; hari plante ziba zisokozwa nk’imisatsi isanzwe,niyo mpamvu rero uwayisutse aba agomba kuzirikana ko ayisokoza akoresheje uburoso bwabugenewe cyangwa yaba idasokozwa akakoreshamo intoki ayishyira ku murongo,kugira ngo idasobana maze igapfukagurika.
4. Gusigamo amavuta ndetse na spray irwanya imvuvu ni ngombwa kuko akenshi umuntu usutse plante ntatana no kurwara imvuvu.
5. kuraza ingofero cyangwa igitambaro mu mutwe kugira ngo wirinde ko yasobana,maze bikagorana kuyisokoza cyangwa bigatuma isaza vuba .
6. Ugomba kwirinda kwinyagiza, kuko iyo plante inyagiwemo bituma ihumura nabi ikazana umwuka utari mwiza
7. Ugomba kuyumutsa ukoresheje icyuma cyabugenewe cyumutsa umusatsi .Ibi ukabikora nibura inshuro 3 mu cyumweru kuko bikuramo ivumbi n’utundi twanda twose twaba turimo.

Icyitonderwa ;si byiza gusigamo amavuta buri munsi kuko byongera umwanda.Ugomba gusigamo amavuta nibura inshuro imwe mu cyumweru nyuma yo kumesamo cyangwa guhanaguramo,ubundi ukajya upurizamo spray yabugenewe.

Uku niko umuntu usutse plante, aba agomba kuyitaho mu kuyigirira isuku,kugira ngo ,idapfukagurika igasaza vuba cyangwa ikazana impumuro mbi, kuko iyo utayitayeho iranuka kubera ibyuya biza bigaheramo bikivanga n’amavuta umuntu aba yasizemo.

Niba ukeneye umuntu ugusuka ibisuko,agasaro.com tugufutiye abantu bazi gusuka neza cyane kandi b’inzobere,bakagusanga mu rugo iwawe.

Duhamagare kuri izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa utwandikire kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukugezeho umuntu ugusuka neza,ibisuko byose wifuza.

Source ;afriquefemme
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe