Menya uko wagirira isuku imisatsi ya perike’’perruque’’

Yanditswe: 26-09-2015

Abantu benshi usanga bakunda kwambara imisatsi y’imikorano iba imeze nk’ingofero bita ‘’perruque’’,ariko bakaba batazi uburyo bwo kuyigirirra isuku cyangwa kuyisokoza,ugasanga yaracuye,ipfukagurika cyangwa ihumura nabi,kandi igomba kwitabwaho nk’uko imisatsi isanzwe cyangwa ibisuko byitabwaho.

Dore uko wayigirira isuku igahorana umucyo

  • 1. Mbere y’uko umesa perike,ugomba kubanza ukavanamo umukungugu wose ukoresheje uburoso,usa n’uyisokoza,uyisambaguza.
  • 2. Iyo ugiye kuyimesa kandi ukoresha amazi ashyushye arimo na shampoo maze ukayirambikamo amazi akajyamo hose.
  • 3. Iyo amazi amaze guhora buhoro ari akazuyazi,uhita ufata icyogesho noneho ukagenda ukubisha imbere mu ngofero ya perike aho imisatsi iba idodeye,ukoreshe amazi na shampoo.
  • 4. Ongera uyishyire mu yandi mazi meza nayo arimo shampoo,kandi wirinde kuyivuguta.
  • 5. Yishyire mu yandi mazi noneho atarimo isabuni urebe ko ico ryose ryashizemo neza.
  • 6. Tegura aho uyanika ubanzeho agatambaro keza kugira ngo hatagira umwanda uyijyaho
  • 7. Yumutse ukoresheje’’ séchoir’’,icyuma cyagenewe kumutsa umusatsi
  • 8. Yisokoze neza unareba ko yumutse neza wongere uyumutse nanone,usigemo amavuta ayoroshya,amwe aba yaragenewe plante na perrike.
  • 9. Yanike ku zuba kandi uyitwikirize agatambaro gasa neza kugira ngo itajyamo imikungugu.
  • 10. Yanure nyuma y’iminota iri hagati ya 20 -30 maze uyibike ahabugenewe ku gikoresho uyimanikaho kandi wirinde kuyipfunyarika cyangwa ngo uyizinge kuko igomba kubikwa ahantu imanikwa kandi ikaba itwikiriye.
  • 11. Irinde kuyisigamo amavuta menshi cyangwa ngo buri munsi uyisigemo
  • 12. Ibuka ko mbere yo kuyambara ubanza kuyisokoza aho kuyisokoza uyambaye.
  • 13. Igihe wayambaye,wirirnda kuyiryamana ahubwo uyikuramo mbere yo kuryama

Ubu nibwo buryo bwo kwita kuri perike ukayigirira isuku,nk’uko imisatsi isanzwe cyangwa ibisuko byitabwaho,maze ukayirinda gucuya,gupfukagurika no kugira impumuro mbi.

Source ;afriquefemme
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe