Bamenye mbere ko umwana wabo azavukana ikibazo cy’ubwonko ariko banga ko inda ivamo

Yanditswe: 27-09-2015

Ababyeyi b’umwana witwa Jaxon Emmett Buell wavukanye ikibazo cy’ubwonko kuri ubu akaba yujuje umwaka umwe, abaganga bari barababwiye ko azavukana ikibazo gikomeye cy’ubwonko ndetse ko niyo yavuka atazarama, babasaba ko bakwemera inda ikavamo hakiri kare, ariko abo babyeyi barabyanze bategereza ko umwana wabo avuka none ubu barishimira ko yujuje umwaka umwe.

Ababyeyi ba Jaxon ubusanzwe ni abakiristu, ubwo babwirwaga n’abaganga ko umwana wabo azavukana ikibazo cy’ubwonko, ko atavuka ari muzima ndetse ko niyo yagera ku isi yahita apfa, banze kwihutira gukuramo iyo nda n’ubwo bari bamaze kubwirwa ibizababaho byose none ubu n’ubwo umwana wabo yavukanye ikibazo cy’ubwonko bishimra ko amaze umwaka agihumeka mu gihe abaganga bo babonaga ko bidashoboka.

Uyu muryango usanzwe utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika inkuru yabo yubatse imiryango myinshi yatekerezaga ko itashobora gufata icyemezo nk’icyo uyu muryango wafashe dore ko inkuru y’uyu mwana ifite urukuta kuri facebook rwakunzwe n’abantu basaga 90,000 naho abasaga 18,000 bakaba barayisangije abandi.

Abaganga nabo batunguwe no kubona uyu mwana ashobora kuvuka ari muzima ndetse akaba amaze umwaka wose ari muzima kuko nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza umwana umwe mu bana 4,859 avukana ikibazo cy’indwara y’ubwonko bita Anencephaly nk’iyo Jaxon yavukanye ariko ahanini bahita bapfa bakivuka.

Umwana ufite iyi ndwara, usanga hari gice kini cyane cy’ubwonko kitabashije gukura igihe yari akiri mu nda ya nyina, ibyo bigatuma imirimo myinshi ubwonko bukora we atabasha kuyikora nko kugenda, kuvuga, kureba cyangwa ngo yumve. akenshi umwana uvukanye iyi ndwara apfa gusa nyuma y’amasaha make avutse.

Se w’uyu mwana witwa Brandon yagize ati : “Ku byumweru 17 nibwo twamenye ko uyu mwana afite ikibazo cy’ubwonko, twavuye kwa muganga bataduhaye ibisubizo by’ibizamini bari bakoreye umutwe we, tugeze mu rugo umugore wanjye yumva baramuhamagaye bamubwira ibisubizo by’ibizamini bakoze byerekanye ko umwana afite ikibazo cy’ubwonko gikomeye.

Abaganga babahaye amahitamo ariko bababwira ko ikiza ari uko bakuramo iyo nda. Abo babyeyi batashye bumva batafata umwanzuro wo gukuramo iyo nda ahubwo bategereza ko umwana yavuka ndetse bumva ko aramutse abayeho bazamwakira bakamurera uko azaba ameze kose.

Cyari icyemezo gikomeye kuko uyu muryango utunzwe n’akazi ka Brandon gusa nawe akora muri banki y’abaturage yoroheje ku buryo nta bushobozi bundi bari bizeye buzabafasha kurera uyu mwana mu gihe azaba avukanye ubu bumuga nk’uko abaganga bari barabibabwiye.

Aho Jaxon avukiye abaganga bakomeje guca ababyeyi be intege bababwira ko atazabasha kugenda, kuvuga, kureba cyangwa ngo yumve ariko ababyeyi be bakomeje kuguma ku mwanzuro bari bafashe wo kurera umwana none ubu barishimira aho umwana wabo ageze ndetse hari n’ibyo agenda akora mu byo abaganga bavugaga ko atazashobora gukora.

Source : daily mail
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe