Uko wakwitwara uri umukobwa ukorana n’abahungu bakuvunisha

Yanditswe: 28-09-2015

Bijya bibaho ko umukobwa umwe ashobora kuba akorana n’abahungu mu kazi ke ka buri munsi,ugasanga abo bahungu bamuvunisha cyane,imirimo imwe n’imwe bakayimuharira bitwaje ko ari umukobwa,ariko hari uburyo wabigenza,udashwanye nabo icyo kibazo kigakemuka.

1.Kugabana imirimo : biba byiza iyo abakorana bagabanye imirimo,buri wese akamenya inshingano ze mu kazi,kandi bikaba ibihoraho ku buryo ntawusiganya mugenzi we.Iyo umwe abona avunika hakaba hari imirimo aharirwa n’abandi aba agomba kubiganira na bagenzi be bakagabana iyo imirimo.

2.Kubwira ubakuriye :si byiza ko umukobwa wahariwe akazi n’abahungu bakorana,agomba kubyihererana,ahubwo iyo binaniranye akababona abo bakorana bakomeje kumuvunisha,abibwira ubakuriye akaba ariwe ukemura icyo kibazo cyangwa akaba ari nawe ubagabanya imirimo.

3.Kwirinda guhangana : si byiza ko umukobwa uvunishwa n’abahungu bakorana agomba kwiha guhangana nabo,kuko bishobora no kuvamo amahane.Ibyiza ni uko watuza ikibazo cyawe kigakemurwa n’umuyobozi wanyu aho gushaka kwikemurira ibibazo mu guhangana.

4.kwirinda kwivumbura ku kazi ; Mu gihe ufite ikibazo cyo kuvunishwa n’abandi si byiza ko wivumbura mu kazi,ahubwo ukora akazi ushinzwe neza nk’uko bisanzwe noneho ugategereza ko gikemuka nyuma yo kukigeza ku bagomba kugikemura.

Ibi ni ibintu byagufasha uri umukobwa ukorana n’abahungu bakuvunisha cyane mu kazi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe