Moderi z’amapantaro ya dashiki agezweho

Yanditswe: 28-09-2015

Hashize iminsi itari mike,imyenda itandukanye yitwa dashiki igezweho ku bantu bose cyane cyane abakobwa n’abagore badodeshamo amakanzu,ariko ubu noneho hagezweho amapantaro ya dashiki.

Amwe mu mapantaro akunze kwambarwa na benshi,usanga ari ipantaro idoze nk’ijurugutu ifite amadinda n’imifuka ibiri mu mpande,ariko ikaba ari nini cyane kuburyo mu mataye wagira ngo ni ijipo,maze ahagana hasi ikaba ifunganye.

Hari kandi injurugutu nayo iba ikoze nk’iyi yo hejuru ariko yo ikaba ijya kuba nk’ikabutura kuko iba ari ngufi,ariko ikaba nayo ari nini cyane kandi ikoze nk’ijipo mu mupando wayo kuburyo utitegereje neza ubona ari ijipo.

Indi ni ipantaro nayo ya dashiki irekuye kuva hasi kugera hejuru mu rukenyerero rwayo hose ingana.Iyi ikunda kwambarwa n’abadamu bakayambarana n’ishati yayo nayo irekuye.

Hari kandi ipantaro nayo ya dashiki iba ikoze nka mampa,igice cya hejuru mu mataye ifashe uyambaye ariko uko imanuka ikagenda irekura buhoro buhoro,maze hasi hayo hakaba hataratse.

Indi nayo ni ipantaro iba irekuye buhoro uyambaye kandi ikaba iri kuri taye,maze mu nda ikaba irimo rasitike,ndetse no hasi ku iherezo ryayo naho harimo rasitike kuri buri kuguru,maze ukabona ikoze nk’icupa .

Izi nizo moderi z’ amapantaro ya dashiki agezweho ku bakobwa n’abadamu bazi kugendana n’ibigezweho,usanga zambarwa na benshi,nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagezweho amakanzu n’amashati ya dashiki.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe