Uko warinda umwana kugwingira guterwa no kutarya

Yanditswe: 28-09-2015

Hari ubwo umwana agwingira bitewe nuko adakunda kurya ugasanga igihe umuhaye ibiryo abyanga, bityo bikagira ingaruka ku mikurire ye haba ku burebure ndetse no mu biro, ugasanga ari haha handi umwana agwingira kandi utarabuze ibyo kumugaburira.

Mu gihe umwana wawe anwgingira kubera kudakunda kurya ngo afate calories zimufasha gukura dore ibyagufasha kumurinda kungwingira :

Gusangira n’umwana wawe : gusangira n’umwana udakunda kurya bimutera umwete akumva ko kurya ari igikorwa cyiza. Icyo gihe wirinda kumushyirira kuishani ye ahubwo ukareka mugasangirira ku yawe.

Irinde ibintu birangaza umwana igihe muri kurya : Igihe umwana ari kurya ni byiza gufunga televiziyo n’ibindi bikinsiho bye ukabishyira kure ye ku buryo atari buze kubona ibimurangaza.

Kumuha ibyo kunywa hagashira isaha akabona kurya : Si byiza ko ufata umwana ukamuha igikoma hatarashira n’iminota icumi ukaba umuhaye ibiryo. Umwana udakunda kurya bisaba ko umutwara gahoro gahoro ntumuhe ibyo kunywa ngo ube umushyiriyeho n’ibyo kurya ako kanya.

Jya umugaburira ibiryo bike bike : Niba uziko umwana wawe adakunda kurya irinde kumugaburira ngo uhite wuzuza isahani. Banza umuhe duke duke natumara uze kubona kumushyiriraho ibindi.

Jya wirinda kumugaburira ku ngufu no kumushimira igihe yariye : Si byiza ko uhatira umwana kurya kuko uko umushyiraho ingufu arushaho kumva ko ari igikorwwa kibi. Irinde kandi kumushimira kuko kurya atari amarushanwa aba arimo.

Mureke arye ibyo ashoboye : Niba ubonye umwana ariye ibiryo bike ukarekera wikomeza kumuhatira umuhendahenda. Mureke arye ibyo ashoboye ubundi ukureho isahani uze kongera kumugaburira mu masaha aza gukurikiraho.

Mugaburire inshuro nyinshi ku munsi : Ubundi umwana aba agamba gufata ifunguro ryuzuye byibura inshuro eshatu ku munsi , uko agenda afataho duke ariko turimo intungamubiri bikarinda umubiri we kugwingira.

Mugabirire ifunguro ririho ibiribwa bitandukanye : kuba ifunguro umwana agiye gufata ririmo ibiribwa bitandukanye bimutera umwete wo kurya akajaya atoranyamo ibyo ashaka.

Ihatire kumugaburira amafunguro amufasha gukura : Nubwo adakunda kurya, jya wihatira ko ibyo azajya arya byose niyo byaba bike biba ari ibiryo birimo intingamubiri. Ku ifunguro rye ntihakabureho inyama, igihe utazifite ukazisimbuza amagi cyangwa se amafi.

Wicika intege ngo uterere iyo : nubwo umwana adakunda kurya ukaba umutekera akabyanga ntugacike integer ngo wumve ko utazongera kumutera. Jya umutekera abyange ariko wabimuhaye kandi umutekere ibiryo byiza biryoshye. Ndetse n’igihe uvuye ku kazi jya umutahanira akantu nubwo yaba atari bukarye arishima ukazasanga hari ubwo aroyeho gato, ubutaha akarya akarya kose.

Shaka umujyanama mu mirire akugire inama : Kuba umwana adakunda kurya hari ubwo biba biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo imyitwarire y’ababyeyi, uburwayi n’izindi. Iyo ugishije inama ukamenya impamvu itera umwana wawe kudakunda kurya umenya nuko uzajya umwitwaraho akaba yahinduka agakunda kurya.

Ibi ni bimwe byagufasha kumenya uko warinda umwana wawe kungwingira abitewe no kudakunda kurya .

Source : naitreetgrandir.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe