Amajipo n’amakanzu bigezweho bihisha impfundiko

Yanditswe: 28-09-2015

Muri iyi minsi hari amajipo n’amakanzu magufi cyangwa maremare agezweho ,usanga ataratse ahagana hasi ariko igice gito kandi akabera abantu bose,ndetse akaba ari n’imyambaro y’abantu bafite impfundiko nini baba bashaka kuzihisha.

Hari ikanzu iba ari ngufi,igera mu ntege kandi iri kuri taye,maze ikaba iteyeho akandi gace gatoya gataratse,ahagana hasi.

Indi nayo ni ikanzu imanutse kuri taye y’amaboko agera mu nkokora,igera munsi y’intege,maze ikaba nayo iteyeho agace gato hasi gataratse kandi kagera munsi y’impfundiko kuburyo zitagaragara.

Hari nanone ikanzu nayo iba iri kuri taye ikaba ari goruje nta maboko ifite kandi igera munsi y’impfundiko,maze ikaba iteyeho igitambaro gituma itaraka ,ahagana hasi ariko kikaba gisa n’igisumbana kuburyo ubona inyuma ari harehare naho imbere ari hagufi ariko mu buryo budakabije.

Hari kandi ijipo nayo iba iri kuri taye ya droite,igera nayo mu ntege ariko ikaba iteyeho akandi gace kagufi gataratse ahagana hasi kandi kakaba gapfuka impfundiko z’uyambaye.

Indi ni ijipo nziza iri kuri taye igaragaza imiterere y’uyambaye igera munsi y’amavi,maze ikaba iteyeho utundi dutambaro tubiri tugerekeranye kandi dusumbana, dutuma itaraka ahagana hasi hayo.

Izi ni moderi z’amajipo n’amakanzu,usanga zigezweho cyane muri iyi minsi ariko zigakunda kwambarwa n’abakobwa bafite amaguru manini n’impfundiko nini ugasanga basa n’abazihishe zitagaragara kubera uburyo iyi myenda iteyemo.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe