Uganda : depite Jacob Oulanyah ari gusaba gutandukana n’umugore bamaranye imyaka 2

Yanditswe: 30-09-2015

Jacob Oulanyah, prezida w’umutwe w’abadepite mu nteko ishingamategeko ya Uganda ari gusaba gutandukana n’umugore we bamaranye imyaka ibiri gusa bashyingiranywe.

Depite Jacob yashyingiranywe na Winnie Amoo Okot muri 2013 bakora ubukwe bw’agatangaza bwitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo n’umukuru w’igihugu, none ubu bamaze kujyana ikirego mu rukiko gisaba ko batandukana.

Jacob ashinja umugore we kuba amunaniza ndetse akaba amwangira abana yabyaranye n’umugore we wa mbere wapfuye muri 2009, nyamara ku rundi ruhande umugore wa depite Jacob we agashinja umugabo we kuba amutegeka kwambara imyenda y’umugore we wapfuye kugirango akunde amunezeze.

Depite Jacob akomeza avuga ko umugore we Winnie agaragaza kumufatira abana nabi kuko ajya abasaba kwitekera ndetse ngo uyu mugore akaba yaranze kuba muri Uganda dore ko n’ubundi kuri ubu yabaga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yabanaga nabo bana, Depite Jacob akaba abona ko ari ukwangiza kuba afite urugo muri Amerika n’urundi muri Uganda.

Kubw’ibyo rero depite Jacob akaba asaba urukiko ko rwamuha gatanya byihuse agasaba ko n’abana babiri babyaranye na Winnie yabagumana ariko urukiko rukamuha uburenganzira bwo kujya ajya kubasura.

Gusa ku rundi ruhande na none nyirabukwe wa Jacob avuga ko yahamagaye umukwe ngo baganire ku kibazo afitanye n’umukobwa we maze akamubwira ko nta mwanya afite wo kuza gukora ibiganiro mu rugo, ko kuba ari umujyanama wa prezida Museveni bivuze ko atemerwe kwicara ngo aganire n’undi muntu ubonetse wese.

Ku bijyanye no kuba Winnie adashaka kuba muri Uganda, Nyirabukwe wa Jacob yisobanuye avuga ko yari akiri kurangiza amasomo ye muri Amerika, bikaba aribyo byamubujije kuza kubana n’umugabo we muri Uganda.

Kugeza ubu urukiko rwamaze kwakira ikirego cya Depite Jacob, ndetse banashyikirije umugore we Winnie ibaruwa imuhamagaza bakaba bategereje uko urukiko ruzakemura icyo kibazo.

Source : newvision

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe