U Rwanda rwiteguye kohereza abapolisikazi 140 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

Yanditswe: 30-09-2015

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imyiteguro igenewe abapolisikazi 140 ku kubungabunga amahoro ku isi igenda neza. Ibi bikaba bihuza n’ibyo Prezida wa Republika aherutse kuvugira mu nama y’umuryango w’abibumbye aho yemeye kuzongera umubare w’abajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nzeri, mu nama y’umuryango w’Abibumbye, yashimye ibikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi, bikorwa n’abasirikare ndetse n’abapolisi hamwe n’abapolisikazi.

Ibihugu 50 bikaba byariyemeje gutanga ingabo n’abapolisi bashya ibihumbi 30 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.

Perezida wa Repubulika akaba yemeye kuzatanga abashinzwe umutekano 1600 binyongera ku basanzweho, za kajugujugu ebyiri ndetse n’ibitaro byo ku rwego rwo hejuru bibiri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa yavuze ko Polisi y’u Rwanda yiteguye kohereza abapolisikazi bayo igihe babisabwe.

Aba bazoherezwa bazaba ari itsinda rinini rya gatandatu ry’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi. Aba bapolisikazi bazaba bafite inshingano zo gutanga inyigisho mu birebana no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurinda abayobozi n’ibikorwa remezo n’ibindi.

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite amatsinda manini y’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti, Centrafrika na Sudani y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, akaba yavuze ko kohereza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro itsinda rinini ry’abapolisikazi biri muri gahunda za Polisi y’u

Rwanda z’uko abagore b’abapolisikazi nabo bafite uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo binyuranye, nk’uko biri mu myanzuro y’inama y’umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi 1325.

Polisi y’u Rwanda ikaba yarashyizeho ishami rishinzwe uburinganire n’iryo kurwanya ihohoterwa ndetse no kurengera abana ku buryo hakorwa ubukangurambaga bw’ingeri zinyuranye hirya no hino mu mashuri no mu baturage.

Hanashyizweho kandi ikigo cya Isange One stop Centre mu mwaka w’2009 kikaba gifashwa na Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Iki kigo gifasha abakorewe ihohoterwa aho bahabwa ubufasha bunyuranye mu by’ubujyanama, ubuvuzi ndetse no mu by’ubutabera.

Source : police.gov.rw

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe