Imimaro 13 yo kurya inanasi ku buzima bw’umuntu

Yanditswe: 01-10-2015

Inanasi ni urubuto rwiza kandi ruryohera buri wese ariko kandi rukaba runafite imimaro myinshi ku buzima bw’umuntu ari nayo mpamvu buri umuntu, aba atagomba kubura inanasi mu mafunguro ye ya buri munsi.

  • 1.Gukomeza amagufa ; inanasi ni urubuto rukomeza amagufa cyane cyane ku muntu ubasha kubona ikirahuri kimwe ku munsi cy’umutobe w’inanasi utavangiye kandi utakorewe mu nganda.
  • 2. Irinda ishinya kwibasirwa n’indwara zitandukanye maze igakomeza n’amenyo, kandi igakumira n’izindi ndwara zo mu kanwa zirimo nko kuva amaraso bya hato na hato.
  • 3. Inanasi irinda umubiri kwibasirwa na kanseri zifata ibice bitandukanye cyane cyane kanseri zifata amagufa.
  • 4. Inanasi kandi ku muntu uyirya buri munsi,imurinda indwara zibasira umutima kuko umuntu ukunda kurya inanasi buri munsi ntabwo apfa kurwara umutima
  • 5.Kurya inanasi kandi nyuma yo gufata amafunguro bifasha igogorwa ry’ibiryo,maze igifu kigakora neza
  • 6.Ku bantu bakunda kurya inanasi kandi bagira uruhu rwiza,bagahorana itoto kuburyo umuntu atagira uruhu rushaje.
  • 7. Inanasi kandi igabanya ibibazo by’umubyibuho ukabije ndetse ikarinda n’indwara ziterwa n’umuvuduko w’amaraso n’ibindi bibazo byose ,ahanini biba byatewe n’umubyibuho ukabije.
  • 8. Umuntu ukunda urya inanasi kandi ntabwo yibasirwa n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero cyane cyane ibicurani kuko izibura imyanya yose y’ubuhumekero.
  • 9. Irinda indwara z’uruhu zirimo ibiheri byo mu maso cyangwa amabara akunda kuza ku ruhu rw’umuntu kuko ikungahaye uri vitamin c.
  • 10.Umuntu ukunda kurya inanasi kandi agira ibirenge n’intoki byorohereye kuko ntabwo umubiri we uvuvuka cyangwa ushishuka
  • 11.Iyo ukeneye kugira inzara zikura vuba kandi zikomeye,nabwo ushobora kwihata kurya inanasi,nibura buri munsi ukabasha kubona igisate cyayo.
  • 12.Inanasi kandi irinda iminwa gushishuka cyangwa gusaduka,amaze igahora ihehereye,kabone nubwo yaba yari isanzwe isaduka ikava n’amaraso irakira burundu
  • 13. Inanasi nanone irinda umusatsi gucikagurika,nubwo umuntu yaba yari asanzwe agira umusatsi mubi ucika,uhita ukomera kandi ukaba uhehereye,dore ko ushobora no kumeseshamo umutobe wayo .

Iyi niyo mimaro yo kurya inanasi ku buzima bw’umuntu haba ku ruhu inyuma , ndetse no ku magufa kubera vitamin c igize inanasi .Kugira ngo rero umuntu abona iyi mimaro ku mubiri we nuko abasha kubona igisate kinga na kimwe cya kane cy’inanasi yose ku munsi,cyangwa akanywa ikirahuri kimwe cy’umutobe wayo w’umwimerere utari uwo mu nganda.

Source ; afriquefemme
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe