Ibyiza utari uzi byo gukina n’umwana mwihishanwa

Yanditswe: 01-10-2015

Umukino wo kwihishana n’umwana abenshi bita “cache-cache” ni umukino mwiza ufite imimaro myinshi itandukanye ku mwana ndetse no ku mubyeyi bari gukina. Usibye kuba uwo mukino ufasha umwana kwishima, umukino wo kwihishana unafasha umwana gukura mu bwonko.

Dore uburyo umukino wo kwihishanya ufasha umwana gukura mu bitekerezo :
Umukino wo kwihisha utuma ubwonko bw’umwana bukanguka :
Igihe umwana ari gushakisha aho yihisha yanahagera agashaka uko ari bwihishe ku buryo bataza kumubona bituma ubwonko bwe bukanguka

Kwiga kubara no kuririmba : igihe umwana ariwe utahiwe gushaka uwagiye kwihisha, ashobora kubara cyangwa se akaririmba igihe abandi bari kujya kwihisha bitewe n’ibyo mukoresha muri gukina. Ibyo bifasha umwana kumenya kubara no kuririmba ku buryo bworoshye.

Gukurikiza amategeko : mu mukino wo kwihisha muba mufite amategeko mukurikiza kugirango umukino wanyu ugende neza. Uko umwana agenda amenya gukurikiza amategeko y’umukino bizamworohera no gukurikiza andi mategeko.

Gutoza umwana w’uruhinja ko n’igihe umuntu cyangwa se ibintu atari kureba biba bigihari : Ku muitekerereze y’umwana w’uruhinja aba yumva ko ibyo atareba biba bitakiriho, ukabona ari mpamvu umubyeyi agenda umwana akarira. Iyo mukina umukino wo kwihisha kuko aba akiri uruhinja ukjya wipfuka ukongera ukimfukura, bituma ahita amenya ko no mu gihe atakureba uba ukiriho.

Kumenya biruseho ahantu aba : Nubwo umwana uzasanga yihisha ahantu hamwe uko angenda ashak aho yihisha bituma arushaho kumenya imiterere y’abantu mutuye.

Iyi ni imwe mu mimaro yo gukina n’umwana umukino wo kwihishana bikaba byiza rero ugiye utoza umwana gukina umukino wo kwihisha kuva agitangira kureba kuko no mu gihe akiri uruhinja ushobora gukina nawe umukino wo kwihisha. Hari kandi n’uburyo bwo gukoresha guhishanya ibintu uregero ugasaba umwana gufunga amaso ugahisha ikintu akaza kugishaka. Ibyo nabyo bigira umumaro kimwe no kwihishanya.

Source : Naitreetgrandir
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe