Abisigaga amavuta atukuza agiye gucibwa na Minisante bari kwicuza

Yanditswe: 01-10-2015

Abisigaga amavuta azwi nk’umucango, umukorogo n’andi mavuta yose atukuza bari kwicuza icyatumye batangira kwisiga ayo mavuta kuko bavuga ko Minisante nimara kuyaca batazongera kuyabona bigatuma uruhu rwabo rusubira uko rwahoze.

Bamwe mu bo twaganiriye usanga batababajwe nuko yari buzabagiraho ingaruka kuko n’ubundi babikoraga babizi, ahubwo bakavuga ko bicuza kuba baratangiye kuyisiga none ubu bakaba bagiye kuyabura uruhu rwabo rugasa nabi.

Nubwo bitoroshye ko hari umuntu upfa kukwemerera ko akoresha amavuta avugwaho kwangiza uruhu ndetse akanatera kanseri, ababashije kwemera ko bisiga aya mavuta batubwiye uko bakiriye icyemezo cya Ministeri y’ubuzima cyo guca burundu ayo mavuta.

Umukobwa umwe twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati : “ Umva sinakubwira ko ibyo byemezo binshimishije nubwo aribwo nkibyumva ariko birambabaje rwose. Ubusanzwe njye nayisigaga mbizi neza ko agira ingaruka ariko mu myaka ibiri itanu maze nkoresha amavuta arimo hydroquinone nta ngaruka mbi nari nabona. Ubwo rero nibayaca urumva ko nzongera nkacupira kandi ureba ko nari narakeye”

Undi twaganiriye ni umubyeyi ufite abana batatu nawe uvuga ko icyo cyemezo kitamushimishije. Yagize ati : “ Ubwo se nibwo bibutse ko ariya mavuta ari mabi kuki batayaciye se mbere abantu bataratangira kuyisiga cyangwa bakajya babuza ko aza mu gihugu. Nkanjye naguze amavuta arimo hydroquinone ntabizi ariko nyisize mbona ngize uruhu rwiza nkomerezaho. Iby’ingaruka agira narabyumvaga ariko kuko nabonaga ntazo mbona narakomeje n’ubundi abarwara bose siko baba bisize. Bayaretse rwose nakomeza nkayisiga kuko nabonye ntacyo atwaye”

Undi mukobwa twaganiriye we yisiga amwe bita umucango cyangwa se umukorogo avuga ko yatangiye kujya gucangisha amavuta aherekeje bagenzi be ariko abonye uburyo yabagize neza nawe afata umwanzuro wo kujya ayagura. Uyu mukobwa avuga ko yamaze kuba imbata y’aya mavuta ku buryo nibayaca bitazamushimisha.

Nubwo abakoreshaga amavuta agiye gucibwa bavuga ko bitazabashimisha, Ministeri y’ubuzima yo ivuga ko yafashe umwanzuro wo kubanza kwigisha abakoreshaga aya mavuta n’ abayacuruzaga ku buryo buri wese yumva ko atari meza haba ku kuyacuruza no kuyisiga kuko yangiza uruhu rw’abayisiga bakaba banarwara kanseri n’indwara z’ubuhumekero.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe