Amakanzu agezweho asatuye impande zose yitwa siliti

Yanditswe: 02-10-2015

Muri iyi minsi hari amakanzu agezweho akoze nk’imipira miremire ,iba isatuye mu mpande igice cyo hasi cyose hagasigara igice gito cyo hejuru,maze bayambarana n’amapantaro y’amacupa cyangwa kora kandi ikambarwa n’abantu b’ingeri zose baba ababyibushye cyangwa abananutse.

Abakobwa cyangwa abadamu babyibushye,usanga bamabye iyi mipira ya siliti ikoze nk’iikanzu isatuye impande zose,maze bakayambarana n’ipantaro ya jeans izinze hasi cyangwa y’icupa

Hari umukobwa kandi usanga yambaye iyi kanzu ya siliti ndende isatuye impande zose maze akayabatrana n’ipantaro y’icupa kandi ya deshire,ifashe cyane uyambaye.

Hari kandi uwo usanga yambaye iyi ipantaro ya kora maze akayambarana n’ikanzu ya siliti ndende isatuye ku mpande zose.

Abakobwa cyane cyane abasitari kandi usanga bakunda kwambaraiyi kanzu ya siliti isatuye impande zose bakayambarana n’ipantaro ya kora ya simili cuir,maze igice cy’imbere bakagipfundika.

Aya niyo makanzu agezweho ku bakobwa n’abadamu, azwi ku izina rya siliti akunze kuba adoze mu gitambaro cy’umupira maze akaba asatuye cyane ku mpande,maze abakayambarana n’amapantaro cyane cyane kora n’amacupa.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe