Imyenda igezweho y’abantu banini yo gusohokana

Yanditswe: 03-10-2015

Hari imyenda igezweho kandi yiyubashye yo gusohokana ku bantu babyibushye,kandi ukabona uyambaye agaragara neza kandi atiyambitse ubusa ahubwo ukabona ko imyenda yambaye ijyanye n’ingano ndetse naho yasohokeye.

Umukobwa cyangwa umudamu ubyibushye akaba asohokeye ahantu hiyubashye,ashobora kwambara ikanzu iri kuri taye imufashe kandi ya droite ngufi igera munsi ya mavi gatoya,maze akambaraho n’inkweto zijya kuba ndende ariko bidakabije

Umukobwa kandi munini bigaragara yakwambara akaba asohokeye ahantu hasanzwe nko gusangira n’inshuti ze mu kigare,yakwambara ijipo ngufi ya droite ya jeans,ndetse agashyiraho n’ishati nayo ya jeans y’amaboko maremare,maze akayazingaho agace gatoya.

Ushobora kandi kwiyambarira ipantaro y’icupa ariko itaguhambiriye cyane,aze ukayambarana n’ishti ikurekuye buhoro kandi ifite amaboko agera mu nkkora ubundi ugashyiraho inkweto zitari ndende cyane.

Igihe usohokeye ahantu hiyubashye kandi bitewe n’abahari wanakwambara ijipo ya doite y’umupira igera mu mavi,maze ukayambarana n’agapira kadafite amaboko kandi gataratse ahagana hasi.

Iyi ni imyenda umuntu munini yaba umukobwa cyangwa umugore,ashobora kwambara asohotse ukabona ko yiyubashye ariko kandi bikajyana n’aho yasohokeye uko hameze cyangwa n’ibirori yagiyemo.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe