Umuryango wa bibiliya mu Rwanda urasaba abanyarwanda gushyigikira bibiliya ngo itazabura

Yanditswe: 04-10-2015

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 3 Ukwakira,aho Umuryango wa bibiliya mu Rwanda,ufite unshingano yo kugeza ibyanditswe byera kuri buri muntu,mu rurimi n’imyandikire ashobora gusoma no gusobanukirwa kandi ku giciro kimushobokeye,ushishikariza buri wese gushyigikira bibiliya kugira ngo itazigera ibura mu gihugu.

Uyu muryango watangaje ko ufite impungenge zikomeye ko mu myaka izaza hashobora kuzaba ikibazo cy’ibura rya bibiliya mu gihugu bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kubura ubushobozi bwo kuyigura,kuyirwanya nk’uko abakirisitu bo mu bihugu bitandukanye by’I Burayi bakomeje kwamagana bibiliya,kuko bamaze guta indangagaciro z’umukirisitu,bagashyigikira ubutinganyi n’ibindi byaha by’urukozasoni bidafite aho bihuriye n’ijambo ry’Imana ryo muri bibiliya, ndetse ibyo bihugu bikaba byaranahagaritse inkunga yo gufasha bibiliya kugera kuri buri mukirisitu,bityo uyu muryango ukaba uburira abanyarwanda guhagarara kigabo bakayishyigikira.

Nkuko bisobanurwa n’umuvugizi w’uyu muryango Musenyeri Vunabandi Augustin,ngo inkunga yari isanzwe itangwa na bimwe mu bihugu by’amahanga cyane cyane ibyo ku mugabane w’I Burayi,imaze gukagabanuka cyane uko imyaka igenda ishira. Ati ;’’ Mu mwaka wa 2013 inkunga yo gushyigikira bibiliya ituruka mu mahanga yari amadorari y’Amerika ibihumbi 600,muri 2014 yari igeze ku bihumbi 370 by’amadorari y’Amerika,naho muri uyu mwaka wa 2015,inkunga igeze ku bihumbi 310 by’amadorari y’Amerika,iki kikaba ari ikibazo kigomba gufatirwa ingamba mu maguru mashya,kuko bigaragaza ko mu myaka mike iri imbere,nta nkunga na nkeya ishobora kuzaba ituruka hanze.’’

Uyu muryango ukaba usaba kiliziya n’amatorero yose gushyira hamwe bagashyigikira bibiliya binyuze mu kuyamamaza no gushaka umutungo utuma bibiliya iboneka no kuyikorera ubuvugizi muri rusange,kuko kugira ngo iboneke haba hakenewe ubushobozi bw’amafaranga haba kuyigeza mu gihugu no kuyishyira mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Gutanga inkunga yo gushyigikira bibiliya wakoresha konti ya BK 040-0612721-05 cyangwa ugakoresha uburyo bwo kohereza amafaranga kuri Mobile Money ukanda *533*1# yes ugakurikiza amabwiriza,maze ugatanga umusanzu wawe.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe