Moderi z’amakanzu ya dashiki agezweho n’aho aboneka

Yanditswe: 06-10-2015

Muri iyi minsi hari moderi z’amakanzu magufi azwi ku izina rya dashiki zigezweho zikunzwe kwambarwa cyane cyane n’abakobwa, kandi inyinshi muri zo usanga zitaratse izindi ari droite ngufi ziri kuri taye,zikaba zigezweho kandi ziboneka hano mu mujyi wa Kigali cyane cyane mu iguriro ry’imyenda ya kinyafurika ryitwa INCO FASHION,ndetse ubakeneye waduhamagara kuri nimero iri ku rubuga rwacu cyangwa ukatwandikira tukakuyobora.

Hari ikanzu ya droite iri kuri taye,yegereye uyambaye kandi ifite imifuka ibiri,naho hejuru ikaba ikoze ku buryo isa nifunganye mu ijosi ikaba ifite utuboko tugufi,turyamye ku ntugu.

Indi kanzu nayo ijya kuba nk’iyi yo hejuru ariko yo ikaba itaratse igice cyo hejuru gifashe uyambaye,mu ijosi hayo hakoze nka v,naho amaboko yayo ari utuboko dugufiya turyamye ku ntugu.

Hari nanone ikanzu iba ari droite igera mu mavi, ariko itegereye cyane uyambaye ahubwo isa nimurekuye kuva hasi kugera hejuru,maze ikaba ifite amaboko yagutse buhoro kandi magufi,naho mu nda hayo ikaba iteyemo uturasitiki twinshi twegeranye dutuma iba ifashe mu nda uyambaye.

Indi moderi ni iy’ikanzu ngufi itaratse,igera mu mavi maze hejuru ikaba ifashe uyambaye kandi mu ijosi harangaye ndetse ikaba ikoze nk’isengeri,ifite udushumi tubiri.

Hari kandi moderi y’ikanzu ya droite nayo iri kuri taye,ikaba ifite imifuka ibiri mu mpande,naho mu ijosi hafunganye kandi ijosi risa n’iriryamye,ndetse ikaba nta maboko ifite cyangwa nanone ikaba ikoze gutyo ariko ifite amaboko maremare.

Izi nizo moderi z’amakanzu magufi azwi ku izina rya dashiki zikaba zigezweho cyane cyane ku bakobwa kandi zikaba ziboneka ku buryo uyikeneye idoze cyangwa ushaka kwidodeshereza bitewe na moderi ushaka wagana iguriro ry’imyenda ya kinyafurika ryitwa INCO FASHION riherereye mu mujyi ukeneye ko tuguhuza nabo ukaba waduhamagara kuri nimero yacu iri ku rubuga agasaro.com,tukakuyobora cyangwa ukatwandikira unyuze ku rubuga.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe