Biscuits zirimo tangawizi
Yanditswe: 07-10-2015
Dusanzwe tumenyereye ko tangawizi ikoreshwa nk’ikirungo cyo mu isosi, mu muceri, no mu cyayi n’ahandi ariko ntibimenyerewe kubona biscuits zirimo tangawizi. Gusa burya hari uko wategura biscuits zirimo tangawizi zikaba nziza, zikaryoha kandi zigahumura neza.
Dore uko wategura izo biscuits :
Ibikoresho
¼ cy’itasi y’ifarini utahinduwe umweru
Ibiyiko 2 bya tangawizi ziseye
Umunyu ½ y’akayiko
Amavuta ya beurre ¼ y’ikirahure
Ibishishwa by’indimu biseye cyane
Igi 1
Amata ikiyiko 1
Isukari ¾ y’ikirahure
Uko bikorwa
- Vanga ibikoresho byose usigaze isuri usigaze igice
- Fata iyo pate wakoze ugende ukoramo utubwiscuit tw’utuzeru ariko tunanutse ukoresheje intoki
- Zisige ya sukari wasigaranye
- Zishyire mu ifuru ifite umuriro uri kuri degree 180 z’ubushuhe zimaremo iminota 10
- Zikuremo zibanze zihore
Gracieuse Uwadata