Janet : uko Gahaya Links yatangiye

Yanditswe: 24-09-2014

Janet Nkubana, afatanije n’umuvandimwe we batangije company bise Gahaya Links. Iyo company izwi cyane mu kuba yarahaye agaciro uduseke ndetse n’ibindi bikoresho bibohwa. Bahinduye isura y’uduseke bongeramo amabara ndetse banaducuruza mu bihugu byo hanze bibanze ku gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Kuri ubu Company yabo igeze kure, yaba mu bucuruzi ndetse no guteza imbere abagore cyane cyane abo mu cyaro.

Ubusanzwe Janet yize ibijyanye n’ubuhanzi ndetse na design. Yakuze abona mama we aboha inkoko bakoreshaga aho babaga mu nkambi z’impunzi ndetse n’ababyeyi bandi babanaga bakabyigisha abana babo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yakoze muri Hotel kiyovu ari umuyobozi wayo. Icyo gihe yahuraga n’abagore benshi bari barasizwe iheruheru n’iyo Jenoside basabiriza. Hashize iminsi atangira kubona bamwe mu basabaga bazana uduseke tuboshye bagacuruza ku bazungu babaga baje muri iyo hoteri. Atangira kujya abafasha kucuruza utwo duseke ndetse ageze aho abafungurira akazu, bakajya bacururizamo ibyo baboshye byose.

Hotel Kiyovu yarafunzwe maze kuri we abona ari igihe cye cyo gukora ibyo akunda noneho. Ajya mu giturage kureba abagore bazi kuboha atangirana n’abagore batanu, kuri ubu yigishije abagore benshi kuboha kandi akagura n’ibyo bakoze, akaba kuri ubu akorana n’abagore babarirwa mu bihumbi.

Usibye kuboha uduseke rero yagiye no mu bya moderi, atangira gukora amaherena, amasakoshi nabyo biboshye ndetse batangiye no gukora imyenda y’ibitenge.

Kuri ubu ibihangano bye by’amabijoux biri ku rugero mpuzamahanga aho hari ibyambarwa n’aba star bazwi nka Alicia keys, Queen Latifah. Abicururirza kandi no mu iduka rikomeye rya Macy’s. Company rero yaragutse mu buryo bugaragara ndetse isoko rye rinini ni iryo muri Leta zunze ubumwe bw’amarika.

Zimwe mu mbogamizi (challenges) yahuye na zo harimo guhuza abagore bari bafite ibibazo birimo kuba abagabo ba bamwe barishe imiryango y’abandi bagore kugirango bakorere hamwe. Nyuma y’igihe gito batangiye kujya babona amafranga bakikura mu bukene bagiye barushaho gukorana neza ndetse no kwiyongera.

Janet rero agira inama abagore ababwira ngo ntibitinye bakore akongeramo ati” ubucuruzi ubwaribwo bwose bwakugeza aho ariho hose

Astrida
photo : dai.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe