Menya biruseho abagore 3 b’ibihangange bafashije Prezida Buhari gushyiraho abaministri

Yanditswe: 08-10-2015

Kuwa kabiri w’iki cyumweru muri Nigeriya hatangajwe urutonde rushya rw’abaministri 21 bagize guverinoma, gusa ngo bikaba byaragaragaye ko urwo rutonde rushya Prezida wa Nijeriya Muhammmadu Buhari yarufashijwe n’abagore batatu bazwiho ubunariribonye n’ubushishozi mu bya politike.

Na none kandi kuba abo bagore baragize uruhare mu gukora urutonde rushya rw’abaministri, byatewe nuko iki gihugu kimaze gukataza mu gushyigikira uburinganire by’umwihariko mu myanya yo hejuru y’ubuyobozi.

Dore muri make bimwe mu byaranze ubuzima bw’aba bagore batatu badasanzwe muri Nijeriya :

1. Amina Mohammed ukomoma mu gace ka Kaduna
Amina Mohammed ni umujyanama w’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye by’umwihariko akaba yarakoze mu gutegura gahunda y’iterambere y’uyu mwaka wa 2015. Yashyizwe kuri uyu mwanya tariki ya 7 Kamena, 2012.

Ms. Mohammed yakoze mu bijyane n’iterambere imyaka isaga 30 haba mu bigo bya leta ndetse no mu bigo byigenga. Mbere yo kubona kariya kazi muri Loni, yari asanzwe ari umuyobozi wa Think Tank Center for development Policy Solutions, akaba ari nawe watangije uyu muryango.

Mbere yaho gato yari umujyanama wa prezida wa Nijeriya wari uriho icyo gihe akaba yaritwaga Musa Yardua ndetse no kubwa Goodluck Jonathan naho akaba yaramubereye umujyanama ku bijyenye na gahunda z’ikinyagihumbi mu myaka itandatu. Ubwo yari umujyanama wa prezida, Ms. Mohammed yari ashinzwe gutegura no kurambura gahunda za leta zari zigamije kurwanya ubukene.

Hagati ya 2002 na 2005, yakoze muri gahunda muri gahunda ya leta y’ikinyagihumbi mu guteza imbere uburinganire n’uburezi.

Mu mwaka w’I 1991 kandi uyu mugore yashinze umuryango witwa Afri-projects Consortium. Hagati ya 1981 yakoranye na Archon Nigeria ku bufatanye ku bufatanye na Norman na Dawbarn
Mohammed yavutse mu mwaka w’i 1961 akaba afite abana batandatu

2. Kemi Adeosun – ukomoka mu gace ka Ogun
Kemi ni umuhanga akaba n’umunyamwuga mu by’imari akaba amaze imyaka isaga 23 akora ibijyanye no gucunga imari. Kemi ni umwe mu bakuriye kaminuza y’icungamutungo yo mu Bwongereza no muri Nigeriya

Kemi yavukiye mu Bwongereza aba ari naho akurira , kemi avukana n’abana bane akaba ari umwana wa gatatu. Yize muri kaminuza ya East London, akaba yarigeze kuba umuyobozi wungirije wa Price Watehouse Coopers i Londres.
Kemi yavutse mu 1967 akaba afite abana batatu.

3. Aisha Alhassan ukomoka mu gace ka Taraba, bakamuha akabyiniriro ka mama Taraba

Aisha Jummai yahoze ari senateri ahagarariye leta ya Taraba akaba yarabonye uwo mwanya abikesheje ishyaka abarizwamo ryitwa People’s Democratic Party ( PDP)

Gusa nyuma yaje guhindura aba umuyoboke w’ishyaka rya All Progressive Congress ndetse akaba yarigeze no kwiyamamariza ku mwanya w’ubuguverineri wa let ya Taraba mu matora y’uyu mwaka wa 2015. Gusa yaje gutsindwa amatora bituma ataba guverineri wa Leta yo muri Nigeriya wa mbere w’umugore wari bube atowe hakurikijwe demokarasi.
Ubusanzwe Aisha ni umunyamategeko akaba yaravutse mu 1959

Source : Africanleadership.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe