Umunyamideli w’umuherwe muri Kenya Huddah Monroe

Yanditswe: 11-10-2015

Umunyamideli w’umuherwe muri Kenya Huddah Monroe wari utegerejwe nk’umushyitsi mukuru mu birori bya Red Avenue byateguwe na Miss Teta Sandra yasesekaye muri Kampala ndetse yakirwa nk’umwamikazi.

Uyu mukobwa ugereranywa na Kim Kardashian muri Kenya yasesekaye i Kampala mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2015, umunsi ibirori bya Red Avenue biteganyijweho.

Akimara kubona uburyo yakiriwemo, yasangije amafoto abakunzi be kuri Instagram ndetse ararika abari muri Uganda bose kudacikwa n’ibi birori yise iby’akataraboneka byateguwe na Miss Teta Sandra.

Ni ku nshuro ya kabiri Miss Teta Sandra ateguye ibi birori bya Red Avenue aho abantu babyitabira baza bambaye imyenda y’umutuku bakishimana n’inshuti bagasangira ndetse bakabasha no kwifotozanya n’ibyamamare bakunda.

Bwa mbere ibirori bya Red Avenue byabereye i Kigali ariko kuri iyi nshuro bigiye kubera muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse bikazitabirwa n’ibyamamare byo muri iki gihugu.

Bebe Cool na Shebaah nibo bahanzi bari bususurutse abari bwitabire ibi birori bya Red Avenue biri bubere mu kabyiniro kitwa Guvnor.

Source ;igihe

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe