Imyenda y’umuhondo nuko ijyanishwa

Yanditswe: 13-10-2015

Imyenda y’amabara y’umuhondo imaze ikunze kwambarwa n’abantu bakunda amabara agaragara cyane,amwe wambara maze buri wese akakubonera kure,azwi ku izina rya ’’je suis ici’’ ariko usanga abayakunda bagira uburyo bayajyanisha mu myambarire kandi ukabona bigaragara neza.

Burya umukobwa ashobora kwambara ikanzu ngufi y’umupira ya droite iri kuri taye,ikaba ifite ibara ry’umuhondo maze akayambarana n’inkweto nazo z’umuhondo.

Usanga kandi undi yambaye ijipo ngufi y’umuhondo isabagiye,igera mu mavi maze akayambarana n’ishati y’amabara y’umweru n’umukara y’amaboko maremare.

Ushobora kandi kubona umukobwa yambaye ikoti rirerire ry’umuhondo akaryambara ku ijinisi n’agapira gato k’amaboko magufi k’umweru, kandi ukabona yambaye neza cyane

Undi ashobora kwambara ikanzu ngufi itaratse y’umuhondo y’amaboko magufi,maze akayambarana n’inkweto ndende z’umukara.

Usanga kandi hari udakunda iri bara cyane ariko akambara nk’ikanzu y’amabara y’umukara arimo n’ibara ry’umuhondo,maze akayambarana n’ikoti ry’umuhondo.

Uku niko usanga abakobwa n’abadamu bakunda kwambara imyenda y’ibara ry’umuhondo bajyanishije imyenda y’iri bara n’andi mabara kandi ukabona bambaye neza cyane.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe