Ibintu byagufasha guhindura uwo mwashakanye wadukanye ingeso y’ubusinzi

Yanditswe: 13-10-2015

Hari imiryango itari mike usanga ifitanye amakimbirane kuko umwe mu bashakanye yabaye umusinzi ruharwa akaba atakita no kunshingano z’urugo nko kuruhahira , kumenya ubuzima bw’abana n’ibindi.

Iyo ubona ko uwo mwashakanye asigaye yarabaswe n’inzoga bikaba bisubiza inyuma urugo rwanyu haba mu mutungo ndetse no mu bwumvikane dore inama zagufasha uhabwa na Charlotte umujyanama w’ingo akaba n’inzobere mu bjyenye n’imitekerereze :

Kumenya icyamuteye kwirundurira mu nzoga : Niba uwo mwashakanye atari asanzwe arenza urugero mu kunywa inzoga none ubu ukaba ubona asigaye azinywa nk’uziyahuza hari impamvu ishobora kuba yarabimuteye. Urugero hari nk’abantu usanga banywa inzoga ku rugero rukabije babitewe n’inshuti zabo, abo bakorana n’abandi. Reba igihe yatangiriye guhinduka urebe ko nta kindi kintu cyari cyahindutse kuri we.

Isuzume urebe ko atari wowe ntandaro ;Hari ubwo umwe mu bashakanye aba umusinzi ruharwa abitewe n’uwo bashakanye kuko abiterwa no kuba agera mu rugo akahaburira amahoro bigatuma ashakira amahoro mu kabari. Umaze kwisuzuma ugasanga warabigizemo uruhare si ngombwa ko ubimubwira ahubwo imico yawe yonyine igaragaza guhinduka niyo izongera ikamukura mu nzoga

Irinde guterana nawe amagambo muvuga ku by’ubusinzi bwe : Igihe uwo mwashakanye yaba yanyweye cyangwa se ari muzima ugashaka ko muvugana ku mico ye yahindutse akaba asigaye ari umusinzi ruharwa, irinde ko mwaterana amagambo mutongana mupfa iby’imico ye. Jya uca bugufi umwihorere wirinde kuvuga amagambo menshi umubwira nabi kuko ntacyo byahindura. Mubwirane ineza umusabe ko mwazabiganiraho mutuje.

Mufate umwanya atasinze mubiganireho : Kuganira hagati y’abashakanye niwo muti wonyine uba ushobora gukosora ibitagenda. Reba umwe mu minsi uwo mwashakanye azaba ameze neza umuteguze umubwire ko wifuza ko muganira, nabyaga uzacunge nawe umunsi atasinze umugushe neza muganire kugera mugeze ku ngingo y’ubusinzi. Igihe muri kuganira ariko wirinda kumwereka ko ari umunyabyaha ruharwa ko ibyo yakoze ari ikosa ritababarirwa

Muganirize ku ngaruka azahura nazo : Nubwo asanzwe azi ingaruka zo kunywa inzoga nyinshi ariko akabyirengagiza, kubimusubiriramo ubimwibutsa bizatuma nawe akomeza kubitekerezaho iyo abyibajijeho cyane bishobora gutuma yongera agahinduka dore ko biba bitari bisanzwe mu mico.

Irinde guhita umukwiza mu bantu : Niba uwo mwashaknye atari asanganywe iyo ngeso wirinde guhita utangira kumukwirakwiza mu bantu ikibazo mukagishakira umuti hagati yanyu.

Urugero mushobora kuba mwari abakristu mutanywa inzoga, wajya kubona ukabona umugabo wawe atashye yasinze umunsi umwe, wihita umwirukankana mu rusengero no mu baturanyi utabaza nk’uhishije inzu, ikiza ni ukumwegera mukabiganiraho mutuje muri mwenyine.

Ibyo ni bimwe mu bishobora kugufasha kumenya uko wabyitwaramo ugahindura uwo mwashakanye igihe yadukanye umuco w’ubusinzi atari uwasanganywe.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe