Yahimbye ikinyoma ngo abone gatanya biramupfana

Yanditswe: 14-10-2015

Mu buhamya twahawe n’umugore ufite abana batatu, yatubwiye uburyo umugabo we yatwawe umutima n’undi mugore agashaka gukoresha amanyanga ngo abone gatanya, azabane n’umugore wa kabiri ariko bikaza kumupfana.

Dore ikinyoma gikaze yahimbye ngo azakunde abone gatanya maze akunde abane n’ihabara yari yarihebeye :

"Twari dusanzwe n’ubundi tumaze iminsi tutabanye neza kuko yari yaramaze imitungo y’urugo ayisahura ayishyira undi mugore ariko kuko ndi umukristu nkumva ko kujya gusaba gatanya atariwo muti, nkiyumvisha ko nzakoresha uko nshoboye umugabo wanjye akongera guhinduka tukabana neza nkuko twahoze.

Igihe ndi kwibaza uburyo nzakoresha ngo mugarure mu nzira nziza we umutima wari waragiye kera ahubwo ari kunyiyenzaho ngo akunde abone agatanya tugabane ibintu twaruhanye ubundi ajye kubiryohamo n’umugore wamuryaga umutima.

Yaratangiye noneho akajya ataha akanyiyenzaho akankubita, akampoza ku nkeke ngo akunde abone ko nzajya kumurega baduhe gatanya ariko ndaceceka ndamwihorera.
Ibi ntibyagarukiye aho yabonye ko nakomeje kumwihanganira noneho afatanya na mugenzi we amuha miliyoni eshatu ngo azanshake kugeza turyamanye maze amuhamagare aze adufate abe abonye impamvu.

Uwo mugenzi we yangendagaho ubwo ariko n’umugabo wanjye ampoza ku nduru kugirango uwo mugenzi we abone aho yinjirira nk’umuntu uje kumba hafi maze azangwishe mu mutego.

Ibyo byose Imana yabaga yatumye abanyamasengesho bakabimbwira kandi koko nkabona ko ntazindi mpuhwe amfitiye ko ahubwo afite ingeso ashaka kugeraho. Nawe naramukatiye noneho biga undi mutwe wo kumbeshya.

Uti bambeshye gute rero ? Barakugendeye bavugana uburyo uwo mugenzi we azaza akambeshya ko abonye umugabo wanjye muri Lodge ari kumwe n’indaya maze nahururana n’uwo mugabo twagera mu cyumba bari bateguye neza uwo mugabo agahita yiyambura imyenda ubwo nyine urabyumva ko bari ku masiri, nkaba arijye ugwa mu cyaha ko bamfashe nsambana.

Bapanze uwo mutwe, maze ubwo mugenzi we ankojeje izo nkuru nanjye ngenda niruka ngo ngiye kureba aho umugabo wanjye ari muri lodge n’indaya. Tugifungura icyumba umugabo aba akuyemo imyenda nkoze ku rugi nsanga yarufunze kera, igihe nkimubaza ibyo arimo numva ku muryango abantu barakomanze, ampereza imfunguzo ngo nkingure, nkinguye yigira nk’umuntu wari uri mu cyaha atangira gusaba imbabazi umugabo wanjye, asohoka yifungisha amapantaro ubwo niko abantu bahurura na polisi iba irahageze.

Sibwo nibonye mu mapingu se nzira ubusa ngo naciye umugabo wanjye inyuma ntaranabitekereza na rimwe mu buzima bwanjye.

Ubwo inkuru zakwiriye hose baratujyana bajya kudufunga, ariko nkomezwa no gusenga Imana kuko numvaga ko izandenganura.

Namazemo icyumweru ku munsi wo kuburana wa mugenzi we abona ko ibyo yakoze bizamukoraho niko kuvugisha ukuri kose bakoze n’iperereza basanga ndengana.

Ubwo umugabo wanjye niwe bahise bata muri yombi maze ntashye nsanga iduka twari dufite ryicayemo wa mugore yashakaga kubana nawe, mpamagara polisi imunkuriramo.

Namaze amezi atandatu njyemura, wa mugore wamubeshye ngo bateke umutwe habe no kumwikoza ngo ajye no kumusura byibura. Gusa ubu icyo nshimira Imana ni uko yavuye muri gereza akansaba imbabazi kandi naramubabariye kuko nawe siwe hashukwaga na satani yari iri muri uwo mugore.

Ubu tumaze kongera kwiyubaka kuko mbere twari tugeze habi bari hafi kuduteza cyamunara kubera ko umugabo wanjye yayamariraga mu ndaya."

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe