Ibintu bisekeje bituma abakobwa b’abanyarwandakazi bashakana n’abazungu

Yanditswe: 15-10-2015

Bamwe mu bakobwa twaganiriye bo mu mujyi wa Kigali batubwiye impamvu usanga bakunda guhitamo gushakana n’abazungu,maze batubwira ko ntawakwitesha umugabo w’umuzungu,ngo uramutse ugize amahirwe akaza kugutereta,uko yaba ameze kose.

Abakobwa twaganiriye barimo Rehema,Natacha na Aurore bemeza ko babonye umugabo w’umuzungu batamukinaho kugira ngo babone ibi bikurikira ;

1. Kugira ubwenegihugu ;Guhabwa ubwenegihugu bwo mu mahanga nicyo kiza ku isonga ngo maze nabo bakitwa abo ku mugabane wundi utari Afurika.Ibi ngo byaba bibateye ishema cyane nko kwitwa umunyamerika cyangwa umunyaburayi kandi utarahavukiye,ndetse n’abana babakomokaho bakabona ubwo bwenegihugu.
2. Kubyara abana bavangiye ;bemeza ko kandi nta cyiza nko kubyara umwana w’umumetisi,ngo uvangiye amaraso y’umwirabura n’umuzungu. Bati :"kubyara akana kavanzemo amaraso y’umuzungu n’umwirabura kaba ari keza cyane urakareba ukumva urishimye rwose,kandi burya umukobwa wese,aho ava akagera yifuza kuzabyara umwana mwiza.’’
3. Kujya mu mahanga ; aba bakobwa banavuga ko kandi guhitamo gushaka umugabo w’umuzungu ari ukujya kureba uko amahanga ameze mu gihe utigeze uyabamo. Rehema ati :"iyo ubonye umugabo w’umuzungu uba ugize amahirwe yo kumenya uko abandi babaho cyane ko burya abazungu babaho neza kurenza abanyafurika,urumva ko utakwitesha uwo mugisha uba ugize."
4. Kwemeza abantu :aba bakobwa kandi bahamya ko gushaka umuzungu uba wemeje abantu bose bakuzi kuko bahita bumva ko ubarenzeho. Bati :"Burya iyo wuriye indege ukava iwanyu ugiye kwibanira n’umuzungu, biba ari iby’igiciro cyane ,maze ukajya uza gusura ab’iwanyu nawe warabaye umunyamahanga nk’abandi bose."

Ibi aba bakobwa batuganirije bahamya ko babihuriyeho n’abandi banyarwandakazi benshi kandi bemeza ko ntawe utabyifuza,ahubwo ikibazo kibaka ko abakobwa bose batabona ayo mahirwe yo kwikundanira n’abazungu ngo banabane.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

  • Bigaragara ko abanyarwanda nta maranga mutima mufite yani ntarukundo mufite muba mwishakira cash nkaho mwe mutayishakira nuko kubaho neza mukakugena kuko muzi kwaringobwa,ariko nka hano murafrica yepfo suko bimeze muribibihugu byose byakoronejwe nabongereza siko bimeze jyewe ariko uko mbibona ntakintu gishimishije nkokubana nuwo muhujumuco

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe