Uburyo bwo kwita ku musatsi mu gihe cy’imvura.

Yanditswe: 16-10-2015

Iyo igihe cy’imvura kigeze,umukobwa cyangwa umudamu ufite umusatsi mwinshi udefirije,aba agomba gukora ibishoboka byose akawurinda kuko muri iki gihe umusatsi utawitayeho urangirika bikomeye ku buryo uwubura uwureba.

1. Kwirinda kunyagiza umusatsi nicyo gishobora kuwurinda kwangirika,harimo no gucikagurika

2. Iyo uhuye n’ikibazo cyo kunyagirwa,ugomba kwirinda kuwusokoza ugitose,ahubwo urawureka ukumuka cyangwa ugakoresha uburyo bwo kuwumutsa.

3. Iyo umusatsi wanyagiwe kandi utari umeshemo,ni byiza ko uhita uwumesamo na shampoo,aho kugira ngo uwureke wumukane n’umwanda cyangwa ico.

4. Si byiza ko uwusigamo buri munsi mu gihe cy’imvura kuko ubukonje ntibukorana n’amavuta menshi mu musatsi, ahubwo ugomba gusigamo nibura inshuro imwe mu cyumweru.

5. Biba byiza kurushaho iyo igihe cy’imvura kigeze umusatsi wawe usutse ibisuko,kuko ntaho uhurira no kwangirika bituruka ku bukonje cyangwa kunyagirwamo.

6. Kugira ngo kandi umusatsi wo mu mvura ube mwiza kurushaho ni uko wajya uwumutsa na seche-cheveux buri munsi

7. Ikindi wakorera umusatsi mu gihe cy’imvura ni ukuwugabanya ukaba mukeya kuko umusatsi mugufi ntiwangizwa n’imvura cyane nk’umuremure.

Ibi ni ibintu by’ingenzi wakorera umusatsi wawe mu gihe cy’imvura,maze ntiwangirike cyangwa ngo ucikagurike bitewe n’uko wawitayeho kuko igihe cy’imvura ni kibi cyane ku musatsi mwinsh cyane cyane udefirije.

Source ;ehow
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe