Alexia Uwera Mupende,umunyamideli wahagarariye u Rwanda arashima abamubaye hafi

Yanditswe: 16-10-2015

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Umunyamideli Alexia Uwera Mupende arashimira byimazeyo abantu bose bamubaye hafi mu birori mpuzamahanga byo kwerekana imideli,yitabiriye mu kwezi gushize,byabereye mu gihugu cy’u Busuwisi biteguwe na African Fashion Show Geneva (AFSG) aho yari ahagarariye u Rwanda.

Nyuma y’uko umuryango ufasha abari n’abategarugori kwiteza imbere by’umwihariko ba rwiyemezamirimo UN Women,ushyigikiye Alexia mu kujya kwitabira ibi birori,yabashije kwitwara neza mu ruhando mpuzamahanga ndetse agaragaza ubuhanga buhanitse mu bijyanye no kwerekana imideli mu bindi bihugu bisaga icumi byari byitabiriye ibyo birori.

Ashimira abamubaye hafi,Yagize ati : "Mwarakoze cyane mwese mwambaye hafi kandi mukanakurikirana uburyo nitwaraga muri aya marushanwa ya AFSG

Ibi birori akaba yarabyitabiriye nyuma yo gutsindira umwanya wa mbere mu irushanwa ryiswe (Premier Model Competition 1st edition),aho yanahawe igihembo cya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda atangaza ko azayifashisha mu kwagura impano ye yo kwerekana imideli

Alexia yatangiye kumenyekana mu bijyanye no kwerekana imideli mu mwaka wa 2006 aho yaje mu bakobwa 6 ba mbere mu marushanwa ya Face of Africa,maze mu mwaka wa 2012,ahita atangira gukora iby’imideli nk’umwuga,yitabira amarushanwa atandukanye ndetse ubu akaba asigaye ahatana n’abandi ku rwego mpuzamahanga.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe