Ibikomo byo ku ishati y’amaboko maremare

Yanditswe: 16-10-2015

Hari ibikomo bijyana n’umwenda w’amaboko maremare ariko azinze,yaba ishati cyangwa umupira, ari bwo buryo bukunze kwambarwa n’abakobwa,maze ukabona ubyambaye aberewe cyane ndetse binagaragara neza ku maboko.

Umukobwa ashobora kuzinga amaboko y’ishati y’amaboko maremare,maze akambaraho udukomo twinshi dutoya kandi duteye kimwe ku kuboko kumwe.

Undi nawe ashobora kwambara ishati y’amaboko,akayazinga, akambaraho agakomo kamwe cyangwa tubiri ku kuboko kumwe maze ukundi akambaraho isaha.

Ushobora gusanga kandi umukobwa yambaye umupira w’amaboko maremare maze akayazinga,ubundi akambaraho udukomo tubiri dukoze kimwe ndetse n’ikindi kimwe kizenguruka ukuboko kandi byose bikajya ku kuboko kumwe.

Nanone kandi umukobwa ushobora gusanga yazinze amaboko y’umupira cyangwa ishati maze,akambara udukomo twinshi dukoze kimwe ku kuboko,ubundi akambaraho n’isaha.

Hari undi usanga yambaye ishati y’amaboko maremare,maze akayazinga akayambarana n’igikomo kimwe kinini kiruta isaha, ku kuboko kumwe.

Ibi ni bimwe mu bikomo bigaragara neza ku maboko,cyane cyane kubyambarana n’ishati cyangwa umupira w’amaboko maremare azinze nkuko abakobwa benshi bakunze kubyambara.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe